Ni impanuka yabaye mu buryo butunguranye abantu benshi baratangara.
Mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali imodoka yagendaga mu muhanda yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka kuri uyu wa 08 Mata 2023.
Ababibonye batangaje ko iyi modoka yo mu bwoko bwa “Minibus” yari igeze imbere ya Glory Hotel hafi y’isoko rya Nyarugenge.
Aba bakomeje bavuga ko iyi modoka igeze muri aka gace yatangira gushya abarimo bakizwa n’amaguru.Ntabwo icyateye iyi modoka gukongoka kiramenyekana gusa nta muntu n’umwe wahiriyemo.