From instagram by Mutesi Jolly

Miss Mutesi Jolly abwiye urubyiruko ibintu bikomeye #kwibuka twiyubaka

by
08/04/2023 15:13

Miss Mutesi jolly yibukije urubyiruko ko ubu rufite icyo ari cyo cyose mu gukomeza guteza igihugu cy’uRwanda imbere, haba umutungo ndetse n’impano , nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ibaye.

Abinyujije kandi ku rubuga rwe rwa instagram yavuze ko urungano rwavutse nyuma ya Jenoside yakorowe Abatutsi 1994, rwiga uburyo abantu barenga miliyoni binzirakarengane bishwe , n’uburyo igihugu cyaciwemo ibice, abantu bakabura ibyo bakeneye n’ubuzima ariko nyuma y’aho bagahitamo ‘Ubwiyunge’ nk’ikintu cyo gushimirwa cyane.

From instagram by Mutesi Jolly

Nyampinga w’u Rwanda 2016 yakomeje yibutsa urubyiruko ko we n’abandi bakibyiruka bafite ibikenerwa byabafasha gutera ikirenge mu cy’abahagaritse Jenoside. Nk’uko tubikesha:’mie-empire.rw’ kuri instagram.

Abibutsa kwigira ku bwitange n’umurava mu kubaka igihugu byaranze abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aribo ‘FPR Inkotanyi’. Akavuga ko nyuma y’imyaka 29 uRwanda rwungutse byinshi kandi bikomeye binyuze mu ndangagaciro z’ubuyobozi bwiza.

Aragira ati:”Uyu munsi, imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y’indengakamere yabayeho mu mateka y’isi. Tuyobowe n’indangagaciro zacu n’ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.”

“Nitwe bireba nk’urubyiruko, kugira ngo tugere ikirenge mu cy’abatubanjirije maze tugere ku cyiciro gikurikira, duheshe agaciro ubwitange ndetse n’umurava byaranze abatubanjirije, dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko dufite ibisabwa byose harimo imitungo n’impano”.

 

Advertising

Previous Story

Icyo wamenya kuri ‘Baho’ indirimbo nshya ya amassadors of Christ, burya ishingiye ku nkuru mpamo

Next Story

Kigali: Imodoka yahiye irakongoka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop