Kenya:Yashatse kuba uwa mbere mu kurira umusozi wa Everest birangira abipfiriyemo

26/05/2024 09:33

Kirue Joshua  Cheruiyot, ufite imyaka 40, yapfiriye hafi ry’isonga ry’umusozi muremure  kw’Isi, Everest. Abashinzwe gutabara batoraguye umurambo we nyuma y’uko bimenyekanye ko uwamwerekaga inzira, Nawang Sherpa w’imyaka 44, yaburiwe irengero.

Ikinyamakuru  cyandika ku byerekeye umusozi wa Everest, The Everest Chronicles, cyatangaje ko nta makuru yerekeye abo bantu yari azwi kugeza  mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Mbere y’aho abategetsi bari batangaje ko abashinzwe gutabara bari batoraguye imirambo y’abantu babiri.

Nyamara nyuma y’aho byamenyekanye ko ari ibinyoma. Khimlal Gautam, umukuru w’ibiro bishinzwe gukurikirana no korohereza aburira umusozi  muremure wa Everest, yavuze ko babonye amakuru avuga ko abashinzwe  gutabara batoraguye umurambo w’umuzamutsi w’imisozi miremire  w’umunyakenya, mu gihe  irengero ry’uwamwerekaga iznira ritazwi kugeza ubu. Igikorwa  cyo kumushaka kiracyakomeje.

Abashinzwe gutabara batoraguye  umurambo wa Kirue Joshua Cheruiyot mu  ijoro ryo kuwa gatatu, hafi metero 19 munsi y’umusozi wa Everest, uri kuri metero 8849. Inkuru yatangajwe n’ibiro bishinzwe abagenzi mu gihugu cya Nepal.

Ikinyamakuru Himalayan cyo muri Nepal gisubiramo Shepa avuga ko Kirui yagize “imyifatire idasanzwe” kandi “ yanze gusubira inyuma no gufata ‘Oxygen’ yo mu icupa”

Itumanaho n’aba bombi ryaje kubura nyuma gato y’uko Sherpa atanze ubwo butumwa, nk’uko abakozi b’ubukerarugendo babivuga.

Mu butumwa aheruka gutangaza kuri Instagram, Kirui yari yavuze ko Azurira Everest  nta mwuka wa Oxygen w’inyongera akoresheje.

“kubigerageza nta Oxygen biteje akaga bityo bisaba imyiteguro idasanzwe, umubiri wanjye uriteguye”,  ni ko Kirui yanditse mbere yo kuvuga birambuye uko yiteguye kurira uwo musozi.

Ikinyamakuru Everest Today gitangaza amakuru y’aburira uyu musozi, uyu munsi cyatangaje , gishima , Lenka Polackova nk’umugore wa mbere wo muri Slovakia  kuwa  kabiri w’iki cyumweru wageze ku kugera ku gasongero ka Everest adakoreshsje ‘oxygen’ y’inyongera.

Nyuma y’amasaha macye iki kinyamakuru cyahise  gitangaza urupfu rwa Cheruiyot Kirui wapfuye agerageza nk’ibyo. Everest Today ivuga ko umurambo wa Kirui “wasanzwe muri metero nkeya munsi y’agasongero ka  Everest”.

Kirui yari umukozi w’imwe muri banki zikomeye muri Kenya. Mbere yo kurira uyu musozi yari yavuze ko icyo  ashaka kugeraho ari ukuwugera hejuru  adakoresheje umwuka w’inyongera.

Yavuze ko aramutse ageze ku gasongero kawo yakoresheje umwuka w’inyongera “sinakumvako haricyo nagezeho “, Ati: “Ndashaka kureba uko umubiri wanjye wifata ku butumburuke nk’ubwo”.

Amakuru y’urupfu rwe yababaje  Abanya – Kenya , n’abakunda kuzamuka imisozi by’umwihariko

Umwanditsi:Moussa Jackson

Isoko: BBC

 

Advertising

Previous Story

Abarenga Miliyoni Eshatu bitatabiriye umuhango wo gushyingura uwa hoze ari Perezida wa Iran

Next Story

DRC: Abantu barindwi nibo baguye mu mirwano yabaye hagati y’umusirikere n’abaturage

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop