Meddy yateye imitoma umugore we Mimi

18/12/2023 18:32

Umuhanzi Meddy wiyeguriye Imana yeteye imitoma umugore we Mimi wagize isabukuru y’amavuko.

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Meddy yagize ati:”Ku mwamikazi wanjye wavutse”.

 

“Ndi umunyamugisha kandi ndashimira kuba nkufite nk’umusangirangendo w’ubuzima bwanjye , nk’umugore wanjye , n’umubyeyi w’umwana wanjye [Igikomangomakazi].

 

Ndanezerewe cyane kandi nshimishijwe no ku kugira nk’umusangirangendo w’ubuzima bwanjye , umugore wanjye na mama w’umukobwa wanjye mwiza [Igikomangomakazi].

 

Nabonye uburyo Imana yagukoze neza kuva mu myaka yashize, inkuru yawe itera imberaga benshi. Wahagararanye nanjye mu gihe nta wundi wabishoboye, uranyumva neza kurenza abandi bantu bose bo ku Isi.

 

Uri impano yanjye y’agaciro ituruka ku Mana; Umwuka we wera ajye abana nawe iteka ryose. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda ubuziraherezo”.

Nyuma yo kubona ubu butumwa Mimi nawe yahise amusubiza agira ati:”Ndagukunda cyane [My King]  iteka ryose no mu bundi buzima”.

Ubutumwa bwa Meddy ku mugore we

Advertising

Previous Story

Kenya: Umugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari yaje kwita ku mukobwa we wari wabyaye

Next Story

MU MAFOTO ! Marry Love watwaye igikombe yakuye benshi imitima

Latest from Imyidagaduro

Go toTop