Abagore bo mu gihugu cya Kenya babyukiye mu muhanda batabaza ubuyobozi ko bwagira icyo bukora nyuma Yuko umuriro mu gace batuyemo umaze igihe waragiye ariko bukaba ntacyo bwabikozeho.
Nkuko abo bagire bari bafite ibipapuro binini mu ntoki byanditseho ibyifuzo byabo, bavuze ko bamaze amezi menshi nta muriro bafite ariko ababishinzwe bakaba ntacyo bari kubikoraho.
Abo bagore byagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo kubera nta muriro aho bavuze ko nta byishimo bakigirana n’abagabo babo mu buriri ndetse ko abagabo babo batakinabakoraho kubera umuriro wabuzi bityo babura uko bishimana kubera ko ari mu kizima.
Sibyo gusa kuko aba bagore Kandi bavuze ko usibye kubura ibyishimo gusa n’ubucuruzi bwabo bukomeje kujya mu kangaratete kuko umuriro wamashanyarazi Hari byinshi wabafashaga mu gukomeza gukora neza ubucuruzi bwabo.
Bakomeje gutakambira ubuyobozi bwabo ko bwareba abo biri mu nshingano zabo bakagira icyo bakora mu buryo bwo kubafasha kuko barembejwe no kuba mu icuraburindi.
Source: theeagleonline.com.ng