Brazil : Umugore yakase igitsina cy’umugabo we nyuma yo kumenya ko amaze imyaka 15 amuca inyuma atabizi

28/12/2023 10:57

Inkuru ikomeje guteza igikuba mu bantu hirya no hino ku mbuga  nkoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore wo mu gihugu cya Brazil wakase ubugabo bw’umugabo we amuziza ko yamuciye inyuma imyaka 15 yose abikorana n’umwe mu muryango w’umukobwa.

 

 

Uyu mugore w’imyaka 34 wo mu gihugu cya Brazil ariko imyirondoro ye ikaba itaramenyekana, we ubwe yemera ko yakase igitsina cy’umugabo we amuhora ko yamucaga inyuma igihe kigera ku myaka 15 yose babana atabizi.

 

 

Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano bo mu gihugu cya Brazil mu Mujyi wa Atibaia, nyuma y’uko uyu mugore akoze icyo cyaha cyo gukata umugabo we igitsina yahise ajya kwirega we ubwe ku bashinzwe umutekano kuri sitasiyo ya police maze avuga ibyaha yakoze ndetse ntawe ubimubajije.

 

 

Uyu mugore avuga ko yajyanye n’umugabo we mu cyumba nk’ibisanzwe umugabo aziko bagiye gukora ibyabashakanye, maze ngo uyu mugore azirika amaboko y’umugabo we n’amaguru maze afata umukasi akata igitsina cy’umugabo we maze agita mu bwiherero.

 

Ubwo yajyaga kwirega yavuze ko igitsina cy’umugabo we yagitaye kure kuko ngo yumvishe ko bishoboka ko bagisubizaho kwa muganga. Abantu benshi bakomeje gutangazwa n’umutima ukomeye uyu mugore afite kugera aho akata igitsina cy’umugabo we.

 

 

 

 

 

Source: ghpage.com

 

 

Advertising

Previous Story

Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’iminota 10 – VIDEO

Next Story

Kecapu yasobanuye impamvu ituma yanga abantu

Latest from HANZE

Go toTop