Kecapu wamenyekanye muri Filime ya Bamenya yakebuye abantu bahubuka abagira inama

08/12/2023 08:16

Umukinnyi wa filime wabigize umwuga Kecapu wamenyekanye muri Filime ya Bamenya series, yavuze ku bantu bavuga basa n’abakina nyamara bagasigira benshi ibikomere n’agahinda mu mitima yabo, atanga inama ikomeye.

 

Mukayizera Jalia Nelly wamamaye nka Kecapu, mu kiganiro yakoreye kuri Shene ye ya YouTube, yafashe umwanya atanga inama ku bantu bahubuka bakavuga amagambo yangiza amarangamutima ya bandi hakaba n’igihe bayavuze babyita gukina cyangwa gupfa kuvuga, nyamara abumva bo badapfa kumva.

 

Ati” ni byiza ko abantu tubona ibintu, tukirinda kwihutira gupfa kuvuga tutabanje gutecyereza uburyo tugiye kubivugamo kuko gukomeretsa umuntu biroroha cyane, ushobora kuvuga ko upfa kwivugira nyamara abakumva bo ntibapfa kumva. Tujye tumanza gutecyereza kubyo tugiye kubwira bagenzi bacu.”

Yavuze ko amagambo mabi akomeza gusakara agateranya benshi, abari inshuti bagahinduka abanzi, ntibacane uwaka bikabyara amakimbirane n’intonganya zibasenya ubwabo.

Advertising

Previous Story

Koffi Olomide ari mu mazi abira

Next Story

Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy imaze guca agahigo

Latest from Cinema

Go toTop