Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy imaze guca agahigo

08/12/2023 09:11

Indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy ‘When She Is Around’ , imaze guca agahigo ko kuzuza Miliyoni 3 mu kwezi kumwe.

 

Ni indirimbo yabaye amateka akomeye kuri Bruce Melodie nk’umuhanzi uhorana indoto zo kugera kuri byinshi by’umwihariko muri muzika.

 

Uyu muhanzi wakunze kugaragaza ko Shaggy ariwe wamusabye ko bayisubiranamo , hamwe n’abamufasha muri muzika , bishimiye aho imaze kugera kugera.

Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo, 155am ibarizwamo Bruce Melodie bagize bati:”3M kuri YouTube, mwarakomeze cyane , dukomeze tuyumve , When She Is round ya Bruce Melodie na Shaggy”.

 

Iyo ndirimbo yahuje imbaga ndetse yerekanako umuziki Nyarwanda ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga mu gihe haba habayeho gukomezagukorana n’abahanzi bakomeye bagakorana mu ndimi z’Amahanga.

 

Ubusanzwe iyi ndirimbo yitwaga FUNGA MACHO Bruce Melodie yasohoye mbere nyumaShaggy umuhanzi ukomeye ku Isi , amusaba ko bayisubiranamo.

Advertising

Previous Story

Kecapu wamenyekanye muri Filime ya Bamenya yakebuye abantu bahubuka abagira inama

Next Story

Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu yatanze amashimwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop