“Kara kabaye nabonye umugabo” ! Shaddyboo

23/05/2024 17:23

Umugore wamamaye mu Rwanda mu mideri , ibitaramo no mu bikorwa byo kwamamaza Shaddboo, yahamije amakuru y’uko aryohewe n’urukundo hanze y’u Rwanda hamwe n’umuntu utarigeze avugwa amazina cyangwa ngo ifoto ye ijye hanze.

Mbabazi Shadia yahishuye ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’umusore batangaje ko bakundana, bagacaho kabiri , inkuru zigahinduka.Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati:”Kera Kabaye nabonye umugabo”.

Uyu mugore yahise anyuza amafoto ku mbuga Nkoranyambaga ze , agaragaza ko ari mu Bufaransa ku mugabane w’I Burayi, aha akaba ari naho ngo umukunzi we atuye akaba yaragiyeyo kubonana nawe dore ko ngo hari haciyeho amezi make bahuriye i Dubai.

Shaddyboo yatangaje ko ari mu rukundo nyuma y’aho mu kwezi kwa Ugushyingo 2023,ari bwo amakuru yagiye hanze avuga ko yatandukanye n’uwari umukunzi we Manzi Jeannot bari barahuye bagakundana muri 2022.

Mbabazi Shadia , a.k.a Shaddyboo ari mu rukundo ndetse akagira inshingano zo kwita kubana be babiri yabyaranye na Meddy Saleh bamaranye agahe.Shadia Mbabazi , azwi cyane mu myidagaduro Nyawanda kuva mu myaka yatambutse gusa kugeza ubu asa n’uwagiye agabanya n’ubwo avuga ko ubwitonzi bwe aribwo abantu buririraho ubundi bakamusebya.

Imyidagaduro Nyarwanda ifitwe cyane na Shaddboo kuko yagize uruhare mu kumenyekana kw’abahanzi bamwe na bamwe , n’abategura ibitaramo bitandukanye bakaba baragiye bamwifashisha bagamije kuzamura amarangamutima y’abantu.Kuri ubu niwe gitsina gore ufite abantu benshi bamukurikira kuri Instagram kuko afite abarenga Miliyoni.

Shaddyboo mu Bufaransa

Shaddyboo na Davido

Advertising

Previous Story

MUSANZE: Umugabo w’umucuruzi yafatanywe magendu

Next Story

Ubutumwa bwujemo amagambo y’Urukundo Xavi yabwiye abakunzi ba Barcelona

Latest from Imyidagaduro

Go toTop