Kanye West na Bianca Censori barateganya gushaka umwana barera bakamugira uwabo
Kanye west n’umugore we Bianca Censori bari guteganya gushaka umwana barera mbere yuko isabukuru y’igihe bashakaniye igera.
Uyu muryango wa Kanye West na Bianca, umaze igihe wihugiyeho urimo gushaka uburyo bagukora igikorwa kizwi nka ‘Adopt’, cyangwa se gushaka umwana barera bakamugira uwabo .
Kanye west w’imyaka 46 n’umugore we wo muri Australia, w’imyaka 28 bagiye bavugwa mu itangazamkuru cyane bigera naho aba bombi bafatwa amashusho bari gukorera ibiteye isoni mu bwato mu Butaliyani.
Ubwo ibyo bari bimaze kuba ndetse aba bombi bagakora ubukwe, bamaze agahe bacecetse ndetse inshuti zabo zibaza aho bari n’ibyo bahugiyemo.Inbaal avugana n’itangazamakuru yagaragaje ko Kanye West n’umugore badacecekanye ubusa ahishura ko hari gahunda bafite kandi bazatangaza vuba.
Uyu mugore yasobanuye ko muri business bateganya gukorana hashobora kuba harimo no gushaka umwana barera bakamugira uwabo.
Kanye west ubu ni umugabo w’abana 4 yabyaranye na Kim Kardashian batandukanye ndetse akaba n’umugore wa Censori.