Advertising

Kamonyi: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwanya w’umuhungu mu kanwa

12/08/23 13:1 PM

Ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi buremeza ko hari Umusore washikirijwe RIB wakoraga akazi ko mu rugo ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 5 mu kanwa.

TV1 ducyesha iyi nkuru uvuga ko, uyu musore yatawe muri yombi nyuma Yuko ababyeyi b’uwo mwana bamujyanye kwa muganga akabasobanurira ko uwo mukozi yajyaga amushyira igitsina mu kanwa.

 

Ingingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira aba akoze icyaha;

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana;

Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenzw imyaka 25.

Source: TV1

Previous Story

GrandP yamennye ibanga riri hagati y’umukunzi we anavuga icyo yamukundiye – AMAFOTO

Next Story

Chris Brown yahishuye umukino akunda cyane n’umukinyi yihebeyeChris Brown yahishuye umukino akunda cyane n’umukinyi yihebeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop