GrandP yamennye ibanga riri hagati y’umukunzi we anavuga icyo yamukundiye – AMAFOTO

08/12/2023 12:37

Grand P ni umugabo mugufi ukundwa cyane n’umukunzi we witwa Eudoxie.Aba bombi bagaragaje ukuri k’urukundo rwabo n’ibyo abantu bibaza ku rukundo rwabo.

 

Aba bombi bari mu rukundo , ubwo basohokeraga muri Ghana, itangazamakuru rikabegera basobanuye ko bahishuye ko bahuye bwa mbere muri 2019 , ndetse basobanura ko ahazaza habo ari heza.

Eudoxie Yao, umugore munini cyane ukundana na Grand P, umugabo w’amagara mato nk’uko bikunze kuvugwa, yasobanuye ko umukunzi we amufiteho gahunda ndetse ko ngo bitegura ku rushing bagakora ubukwe.

 

Yao yavuze ko umukunzi we yigeze gushaka kujya amuca inyuma agahita afata umwanzuro wo kumujyana kuri Police akamurega.Grand P abajijwe niba ibyo umukunzi we avuga ari ukuri koko , yagize ati:”Buri wese afite uko bayeho n’uko ayobora urukundo rwe”.

Mu mwaka washize Yao Eudoxie, yafatanyije na Grand P kwizihiza isabukuru nziza y’amavuko ndetse anamwereka ko amwitaho cyane kandi ko amukunda kurenza abandi bose.Ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza yagize ati:

 

“Isabukuru nziza rukundo rwanjye, Grand P.Undi mwaka ni umugisha w’Imana , iyi buji ikumurikire mu buzima bwawe ndetse ikubere ikimenyetso cy’uko Imana iguhora hafi iteka mu buzima bwawe kandi ujye uhora wishimye. Ndakwifuriza ibyiza wowe n’umuryango wawe, mbafite ku mutima.Imana ijye iguha ubuzima bwiza. Ndagukunda”.

Advertising

Previous Story

Umuraperi Card B yanze gukomeza kubika ikinyoma muri we ahitamo kwihenura

Next Story

Kamonyi: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwanya w’umuhungu mu kanwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop