Advertising

FARDC yamanuye batayo z’abakomando benshi n’ibifaru nyuma yo kwikanga

02/12/24 15:1 PM

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko cyohereje i Goma batayo z’abasirikare b’abakomando n’intwaro zikomeye mu rwego rwo kurinda ko uyu Mujyi wafatwa n’umutwe wa M23.Ni nyuma y’uko FARDC itangarije ko igiye gukora Ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma utagwa mu mwanzi ariwe M23 bahanganye.

Nyuma y’inama nkuru y’umutekano yateranye mu cyumweru gishize , Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba yatangaje ko igisirikare gikora ibishoboka byose ngo Umujyi wa Goma udafatwa.Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi nama yateranye ku wa 05 Gashyantare Jean Pierre Bemba yagize ati:” Inama Nkuru y’Ingabo yatanze ubutumwa ku baturage bose b’Umujyi wa Goma, ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa”.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare amakuru yagiye hanze avuga ko FARDC yamaze kuzana abasirikare benshi bo guhangana na M23 kugira ngo uyu mutwe udafata Umujyi wa Goma.Umunyamakuru Daniel Muchombero wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unakurikiranira hafi iby’iyi ntambara yatangaje ko “Igisirikare (FARDC) cyamaze kohererezwa ibikoresho bya Gisirikare bugezweho ndetse n’abasirikare bo guhangana na M23″.

Umuvugizi wa FARDC , Col Guillaume Ndjike Kaiko mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati:” Za batayo n’ibikoresho bya FARDC byageze i Goma mu rwego rwo kurinda abaturage no kubohoza ahafashwe” Yakomeje agira ati:” Abakomando ba FARDC n’ibikoresho byoherejwe muri Kivu ya Ruguru”.Yanagaragaje abasirikare benshi bari guhabwa amabwiriza ndetse n’imwe mu modoka z’intambara yoherejwe muri aka gace.Ni mu gihe umutwe wa M23 wo uherutse gutangaza ko udashishikajwe no gufata uyu Mujyi wa Goma, ahubwo ko uzajya ujya guhangana n’ahaturuka ibitero biwushegesha.

Isoko: RadioTv10

Previous Story

Lorenzo Musangamfura yanenze abakomeje kuvuga ko Juwayeze wa Juno yica umuziki Nyarwanda

Next Story

Justin Bieber yasebeye muri Super Bowl LVIII

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop