Umuhanzi w’icyamamare, Justin Bieber, uherutse gutangaza ko abacungaga imitungo ye bagiye bayinyereza mu buryo budasobanutse, ubu noneho arashinjwa kutishura imisoro y’inzu ye mu gihe cy’umwaka.
Justin Bieber umwe mubahanzi bamaze iminsi bagarukwaho muri Amerika bitewe n’ibiri kugenda bimubaho, kuva ku mubano we na P.Diddy ufunze, ku mugore we bivugwa ko yamubujije gusubira mu muziki, kugeza ku bibazo by’amafaranga hamwe no kutishyura imisoro.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Justin Bieber yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko uwahoze ari ‘Manager’ we wagenzuraga ibijyanye n’imitungo ye witwa Lou Taylor, aho yavugaga ko yanyereje umutungo we ndetse akamushyira mu myenda.
Uyu muhanzi yavuze ko yatandukanye na Lou Taylor mu ntangiriro z’uyu mwaka gusa nyuma akaza kumenya ko yamusize mu myenda atarazi ko afite.
Yahise avuga ko yiteguye kumujyana mu nkiko akabibazwa.
Kuri ubu ibinyamakuru birimo TMZ, The Sun na Daily Mail, byatangaje ko uyu muhanzi afite umwenda w’imisoro ushobora kumukoraho.
Ni umusoro ungana na $380,349 yagombaga kwishyira ku nzu y’umuturirwa afite mu gace ka Coachella Valley mu majyepfo ya Califorenia. Iyi nzu ngo nubwo atayituyemo ariko ajya ayijyamo mu minsi ya weekend n’umugore we.
Yayiguze muri Gashyantare ya 2023 kuri Miliyoni 16 z’Amadolari. Kuva yayigura ngo ntabwo arishyura na rimwe imisoro yayo kandi yagombaga kuyishyura buri kwezi. Mu mpapuro zirega uyu muhanzi zabonywe na The Sun, zerekana ko Justin Bieber yari yandikiwe ibaruwa imuha impuzi ko agomba kwishyura
umwenda w’imisoro bitarenze tariki 12 Ukwakira 2024.
Daily Mail yo yatangaje ko uyu muhanzi yashinjwe kutishyura imisoro hamwe n’agasuzuguro kuko ngo ntibyumvikana uburyo afite umutungo ubarirwa muri Miliyoni 300 z’Amadolari, nyamara akanga gutanga imisoro ku nzu.
Bitangajwe nyuma yaho aherutse kwerekana umujyanama we mushya witwa Edward White yavuze ko agiye kumufasha gukemura ibibazo by’amafaranga byasizwe na Lou Taylor yirukanye.
Justin Bieber kandi nubwo avugwaho uyu mwenda, aherutse kwishyurwa Miliyoni 200 z’Amadolari na kompanyi ya Hipgnosis Songs Capital yaguze uburenganzira ku bihangano bye byose.