Uwahoze ari umukinnyi wa Rayons Sports , Joackim Ojera yafashe umwanya ashimira Rayons Sports n’abafana bayo, n’ubuyobozi bwayo, cyakora agaragaza ko ababajwe cyane no kudakomezanya n’iyi kipe kugeza basoje urugendo batangiranye rwo gusoza imikino ya Shampiyona y’u Rwanda.
Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , Joackim Ojera yagize ati:”Mwarakoze cyane Rayons Sports, nukuri ntabwo tubashije gusoreza hamwe urugendo muri iyi mikino [Season].Nashakaga gushimira buri wese muri Management [Ubuyobozi bw’ikipe], abakinnyi ndetse n’abafana beza.Nanone ndabashimiye cyane”.
Nyuma yo kwandika ubu butumwa uwitwa Omarofficial, yagize ati:”Warakoze kubw’ubufasha bwawe budasanzwe ku ikipe yacu [Gikundiro], kandi tuzahora twibuka ibaraga zawe zaduteye kwishima kandi tunakwifuriza amahirwe masa mu ikipe nshya.Imana iguhe umugisha”.