Advertising

Jeniffer Lopez yakomeje kwifata nyuma yo kubazwa kuwahoze ari umukunzi we P.Diddy

11/02/24 6:1 AM

Kimwe mu byari bimaze iminsi bigarukwaho cyane muri Amerika, ni uko Jennifer Lopez yakiriye ifungwa rya P.Diddy bigeze gukundana. Uyu muhanzikazi ubu yabibajijweho arya indimi.

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime, Jennifer Lopez, yaryumyeho ubwo yari abajijwe niba hari icyo yavuga ku byo P.Diddy bakanyujijeho mu rukundo ashinjwa.

Ibi byabaye ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya ‘AFI FEST 2024’ i Los Angeles, aho yari yagiye kwamamaza filime ye yitegura gushyira hanze yitwa ‘Unstoppable’.

Ubwo yasohokaga mu nyubako iri serukiramuco ryaberagamo, Jennifer nibwo yahuye n’abafana be bamusaba ko yabasinyira ‘Autograph’.

Mu gihe yari atangiye kubasinyira, umwe yaje kumubaza niba hari icyo yavuga ku byaha P Diddy akurikiranyweho birimo guhohotera abagore n’abakobwa ndetse no kubanywesha ibiyobyabwenge, bituma Jennifer Lopez ahita yivumbura arigendera.

Jennifer Lopez na P. Diddy batangiye gukundana mu mwaka 1999, batandukana mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko batawe muri yombi.

Aba bombi bajya gutabwa muri yombi byaturutse ku irasana ryabereye muri kamwe mu tubyiniro bari basohokeyemo mu Kuboza 1999, polisi iza kuhagera ibata muri yombi.

Ubwo bagezwaga mu rukiko, umushinjacyaha yavuze ko iri rasana ryaturutse ku gutongana kwabaye hagati ya P.Diddy n’uwacungaga umutekano muri ako kabyiniriro, bituma P.Diddy afungwa naho Jennifer Lopez we ararekurwa.

Mu mwaka wa 2011, Jennifer Lopez yabwiye ikinyamakuru ‘Vanity Fair’ ko bwa mbere yahuye na P.Diddy ubwo yakoraga kuri album ye ya mbere, ayikorera muri Studio ya P Diddy yitwa ‘Bad Boy Records’.

Icyo gihe Jennifer Lopez yahishuye ko nyuma y’uko batawe muri yombi, umubano wabo wahise uzamo agatotsi kugeza batandukanye burundu. Kuva icyo gihe kandi uyu mugore yahise yitandukanya n’uyu muraperi.

Previous Story

Drake na Chriss Brown bagejejwe mu rukiko, barashinzwa gushishura indirimbo ya Tykeiya

Next Story

Obama yagize icyo atangaza kubwo kuba umukobwa we yarasibye izina ry’umuryango ku mbuga nkoranyambaga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop