Advertising

Drake na Chriss Brown bagejejwe mu rukiko, barashinzwa gushishura indirimbo ya Tykeiya

11/02/24 5:1 AM

Umuraperi Drake hamwe n’umuhanzi w’icyamamare Chris Brown, bamaze kugezwa mu rukiko aho bashinjwa gushishura indirimbo y’umuhanzikazi Tykeiya Dore bakayikoramo iyabo yakunzwe yitwa ‘No Guidance’ yaciye ibintu mu 2019.

Umuhanzikazi Tykeiya Dore yareze Chris Brown na Drake ashinja gushishura indirimbo ye ‘I Got it’ mu gihe bakoraga indirimbo yabo bise ‘No Guidance’.

lyi ndirimbo ya Tykeiya yasogotse mu 2016, avuga ko Chris Brown na Drake hari ibyo bagiye bayikuramo birimo n’injyana, mu 2019 bagakora ‘No Guidance’ yakunzwe n’abatari bake.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko ruherereye New Jersey, Tykeiya n’abamuhagarariye mu mategeko, bavuga ko bifuza byibuze ari hejuru ya Milyoni $5, ni kuvuga hafi Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Iyi ibaye inshuro ya Kabiri Chris Brown na Drake bajyanywe mu nkiko bazira iyi ndirimbo.

Mu 2022 barezwe ko bibye ‘Beat’ yayo ku mu Producer cyakoze ikirego kiza guhagarikwa.
Magingo aya yaba Drake cyangwa Chris Brown nta n’umwe uragira icyo avuga kuri iki kirego gishya.

Byumwihariko kije mu gihe Brown we ahugiye mu bibazo by’ibitaramo bye muri Afurika y’Epfo aho bamwamaganiye kure ko ataririmba muri iki gihugu kubera ko yigeze guhohotera abagore.

Previous Story

Ubuyapani: Abatwara amagare bari gukoresha telefone bagiye kujya bashyirwa muri gereza bacibwe n’amande

Next Story

Jeniffer Lopez yakomeje kwifata nyuma yo kubazwa kuwahoze ari umukunzi we P.Diddy

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop