Bamwe mu banyamakuru n’abahanzi bakoranye bya hafi na Jean Lambert Gatare , batunguwe cyane n’inkuru y’urupfu rwe, na cyane ko yari umwe mu bagabo baryoheje imyidagaduro yo mu Rwanda binyuze mu kogeza umupira akaba yari n’umuyobozi wa Isango Star.
Benshi muri aba banyamakuru n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru, bifashishije amafoto yabo bari kumwe nawe ndetse bakoresha n’amwe mu magambo ye igihe yabaga ari mu gikorwa cyo kogeza umupira.
Ally Soudy anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Muvandimwe, Jean Lambert Gatare, twese waduteye imbaraga zo kuba abanyamakuru. Impinduka wazanye zizagera no mu kiragano kiza. Warakoze kuba urugero rwiza rw’ubwitonzi, ubugwa neza, ubunyamwuga n’ubumuntu. Ntabwo uzigera wibagirana , Imana ikuduhere ijuru”.
Umunyamakurukazi Ruth Rigoga, yagaragaje ko atewe agahinda cyane na nyakwigendera Jean Lambert Gatare, ahamya ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mwuga we w’itangazamakuru.
Yasangije ikiganiro yagiranye na we maze arengezaho amagambo agira ati:”Ikiganiro cyanjye cyiza nakoze mu mwuga wanjye. Ruhukira mu mahoro munyabigwi. Igikurankota, mu nywanyi”.
Imfurayacu Jean Luc , anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Jean Lambert Gatare yise uwo yarebereyeho mu mwuga we.

Ati:”Oooo ! Mana yanjye, umutima urashengutse kubw’urupfu rw’uwo nafatiragaho urugero. Twamwumvaga tukuri bato by’umwihariko nk’umunyamakuru w’imikino utagereranywa”.
Yakomeje agira ati:”Twihanganishije umuryango we. Nakabije inzozi turahura, tuganira kenshi ungira inama, nzakomeza kuzikurikiza. Imana igutuze aheza. Ruhukira mu mahoro Gatare”.
Benshi bagaragaje ko Jean Lambert Gatare, ari we wamenyekanishije izina ry’abarimo Bogota Labama ‘Igikurankota’. Uwiyise incakura kuri X yagize ati:
”Niwe wamenyekanishije izina rya Bogota Labama “Igikurankota” iyo yabaga yogeza ‘match’ yavugaga ukuntu acenga n’ibyatsi , Umunyamakuru wa mbere watangiye ibintu byo kogeza mu buryo bwa ‘Moderne’”.
Yakomeje agira ati:”Na nubu ‘Publicite’ zawe ziryohera amatwi turacyari kuzumva RIP J.L Gatare”.
Asize umukoro mu mwuga w’itangazamakuru nk’uko byagiye byumvikana mu biganiro bitandukanye yagiranye n’abanyamakuru bagenzi be.
