Abantu bagera kuri 20 bafungirwa hamwe mu cyumba kimwe , bakamburwa Telefone zabo , bakabuzwa kugira uwo hanze bavugisha bikaba bagamije gushaka umuntu umwe uzayobora abarenga Biliyoni (1Billion) y’Abagatolika , uwo muhango ukaba witwa ‘Conclave’.
Ubusanzwe ‘Conclave’ ni ijambo rituruka ku Kilatini rikaba risobanuye ngo “Hamwe n’urufunguzo” (With Key). Ibi nabyo bikaba bisobanuye ko aba Karidinali bafungirwa hamwe mu cyumba kimwe , bagahezwa Isi kugeza habonetse Papa usimbura uwapfuye.
Umuhango wa ‘Conclave’ ubera muri Shaperi ya ‘Sistine’ ahari ibishushanyo bigaragaza umunsi w’urubanza byakozwe na Michelangelo binavugwa ko ari we wakoze ‘Design’ y’umwambaro wambarwa n’abarinzi b’i Vatican mu gihe cyo gushyingura Papa. Ibyo bishushanyo biba bisobanuye ko “Murimo gufata umwanzuro wa Sacred (Sacred Decision). Nti muhitemo nabi”.
Abo ba Karidinali binjira muri icyo cyumba mu buryo badasobanukiwe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye ariko mu buryo buteguye neza.
Haberamo Misa yo gutora Papa cyangwa ‘Misa Pro Eligendro Papa (Mass for the election of the Pope). Aba Karidinali basenga Imana ngo ibayobore hanyuma ariko nanone bakarahirira ko nta kintu bazigera bavuga umunsi n’umwe. Ko bazaceceka ntibamene ibanga ry’ibibera aho.
Ku munsi batora inshuro zigera kuri 4.
Buri ku Karidinali yandika izina ku gapapuro, hanyuma bakabarirwa, buri wese agasoma izina yanditse mu Ijwi rirerire ubundi bagatwika utwo dupapuro.

Uko gutwika udupapuro niho hava umwotsi uzamuka hejuru ugasohoka hanze.Iyo hazamutse umwotsi w’umukara biba bisobanuye ko “Nta Papa wabonetse”. Iyo hazamutse umwotsi w’Umweru , biba bisobanuye ko “Papa yabonetse”.
Abahanga bavuga ko kugira ngo haboneke umwotsi w’umukara hakoreshwa uruvange rwa “Potassium Perchlorate, anthracene na Sulfur”. Naho umwotsi w’Umweru ukaboneka hakoreshejwe “Potassium Perchlorate, Lactose , na Colophony”.
Umuhango wa ‘Conclave’ wa Mbere wabaye mu 1274. Umuhango wo gutora Papa w’abagatolika uba urimo imibare myinshi na ‘Tactic’ na cyane ko gutora umuntu umwe uzayobora abarenga Biliyoni bitoroshye.
Nyuma yo gutorwa kwa Papa , ahita asabwa guhitamo izina rishya ashaka , hanyuma irye rya mbere rikazimira burundu byitwa ko we wa Mbere apfuye akazukana n’izina rishya (Death and Scared Birth). Mu muhango wa Conclave haba harimo uwitwa ‘Papal Maestro of the Ceremonies’ uwo adahari uwo muhango ntabwo wagenda neza.
Nyuma yo gutorwa kwa Papa mushya , asabwa guhita akuramo imyenda ari mu cyumba cyo kuririramo (Sala Delle Lacrome” (Room of Tears). Ajyayo akarira . Ararira agahogora bakamureka kuko aba ariko ubuzima bwe bugiye guhinduka bukamukomerera.
Nyuma yo kurira , abadiyakoni b’abakaridinali baravuga bati :”Turabatangariza inkuru y’ibyishimo. Dufite Papa mushya”. Papa mushya agaragara mu ruhame ari mushya, afite izina rishya n’imyambaro mishya.
Cc 📸 Historical Thread
#umunsinews