KIGALI: Inyubako y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

3 weeks ago
1 min read

Inyubako y’ubucuruzi mu Karere ka Kicukiro yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birakongoka. Iyi nyubako yari ifite agaciro ka 56,000,000 RWF yari ifite imiryango ine.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza , mu Mudugudu wa Kabeza  ho mu Karere ka Kicukiro.

Iyi nyubako yarimo imiryango ine, yakorerwagamo n’abantu bacuruza ibyiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga , ibikoresho by’ubwiza, imyenda n’ibikapu.

Iperereza ry’ibanze, rigaragaza ko iyo nkongi y’umuriro, ituruka ku mashanyarazi.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko Polisi yatabaye ikazimya umuriro utarakwirakwira mu zindi nzu.

Yagize ati:”Turashishikariza abaturage yaba aho batuye, cyangwa aho bakorera , kujya bagenzura inyubako zabo cyane cyane insinga z’amashanyarazi ko zujuje ubuziranenga kuko hari ubwo usanga bacomekaho ibintu byinshi bityo bigateza inkongi”.

Yanabasabye kandi kugira ibikoresho bizimya umuriro no kugira ubumenyi bwo kubikoresha ndetse bakagira n’ubwishingizi bwabyo.

Isoko: Umuseke

Go toTop