Thursday, May 9
Shadow

Gakenke: Babiri  baguye mu mpanuka y’imodoka

Iyi modoka yo mu bwoko bw’ikamyo ya Fuso yavaga i Rubavu ijyanye ibitunguru mu Mujyi wa Kigali yagonze Coaster

igeze mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba, ahazwi nko ku musozi wa Buranga abantu babiri bahasiga ubuzima

abandi 20 barakomereka.

Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022, ibera mu Mudugudu wa Bukurura,

Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ubwo Fuso yavaga i Rubavu

yataga umukono wayo ikagonga Coaster yajyaga i Musanze.

Yaturutse ku ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero iyiranga ya RAE383L yavaga mu karere ka Rubavu,

itwaye ibitunguru i Kigali, igeze mu makoni ya Buranga yaje guta umukono wayo maze igonga Coaster, RAC832X ya iyi modoka yo bwoko

kompanyi ya Virunga Express yajyaga Musanze itwaye abagenzi 22.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yabwiye

UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abantu babiri barimo umushoferi wa Fuso n’umugenzi wari muri Coaster

bahise bahatakariza ubuzima abandi 20 bagakomereka.

Ati “Muri iyi mpanuka hahise hapfa shoferi wa Fuso n’umugenzi umwe wari muri Coaster,

hakomeretse bikomeye abandi bagenzi babiri naho 18 bakomereka byoroheje“.

Ibi bikajyana no gusuzumisha ibinyabiziga byabo, bakabigenzura mbere yo kujya mu muhanda kandi bakitwararika muri ibi bihe by’imvura kuko imiterere y’ikirere ishobora guteza impanuka.I Saa 12:00, mu bantu 18 bakomeretse byoroheje bari bajyanywe mu bitaro bya Nemba,

babiri nibo basigaye mu bitaro, nabo byitezwe ko basezererwa vuba kuko bameze neza. Naho babiri bakomeretse bikomeye bakaba boherejwe mu bitaro bya CHUK Kigali.

Abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba, gukurikiranwa n’abaganga ari naho imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa.SP Alex Ndayisenga yibukije abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi kurushaho kwitwararika, bakubahiriza amategeko y’umuhanda birinda amakosa yose yateza impanuka zituruka ku burangare bwa bamwe bavugira kuri telephone batwaye, abarenza umuvuduko n’abatwara banyoye ibisindisha.

Muduce tumwe na