Umuhanzi umaze imyaka na nyagateke aririmba indirimbo abantu bakazikunda kubera inganzo ye n’ijwi ry’umwimerere risohoka mu buryo bw’umwihariko akabikundirwa n’ingeri zose z’abakunda umuziki, yaganirije umunyamakuru amateka yamuranze akiri muto maze su guseka aratembagara.
Umuririmbyi ugeze muzabukuru Cecile kayirebwa yahishuye ko yakundaga gusaba ababyeyi bombo akiri muto. Iyo ababyeyi bamutumaga byabaga bizwi ko bagomba ku mugurira bombo yo kunyunguta. Ati:”Igihe cyose twabaga turi kumwe n’ababyeyi baba bantumye twaba tuvuye mu misa byari bizwi ko bagomba kungurira bombo kuko nayikundaga kubi’.
Mu mateka atangaje n’ubuzima byamuranze yaganirije Umunyamakuru ko yavukiye I KIgali papa we ari mwarimu akaba n’umuyobozi wa korali yabaga Saint Michele mu by’amajwi ari nayo yabaye intandaro y’inganzo y’uyu mu byeyi urinze ujyera muzabukuru afite igikundiro.
Mubyo Cecile kayirebwa yagarutseho harimo n’ubukwe bwe bwabaye akataraboneka kuko bwabaye iminsi inyuranye kandi akabukora ari we musore bakundanye kuva yavuka ngo kuko atijyeze ateretana n’abasore .Ati:” ntabintu bya copinage nijyeze njyamo umusore wanterese bwa mbere ni nawe twabanye kuko ababyeyi banjye bari barambujije kujya mu nkundo n’abahungu kuko ngo byari kumutesha umurongo.
Cecile kayirebwa wakuze yikundira bombo ubu atuye mu Bubiligi aho yagiye gutura n’umuryango we 1975 bahunze ari naho na nubu akibera n’umuryango we icyakora ntasiba gusura u Rwanda kuko ari naho umuryango we mugari uba cyane ko ari no mugihu cyamubyaye.
Cecile kayirebwa yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye harimo uyakunzwe cyane Tarihinda imaze kurebwa na 2.7M views kuri youtube ye yitwa Cicile kayirebwa ikurikirwa n’ibihumbi 43k (subscribers)..