Isimbi Noeline wamamaye muri filime z’urukozasoni yiyamye abamwinjirira mu buzima

2 weeks ago
1 min read
1

Isimbi Yvone [Isimbi Noeline], Umunyarwandakazi ukina Filime z’urukozasoni akaba ari umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntarenge umutaru, yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo kugaragaza ko hari abamwinjirira mu buzima. Yagaragaje ko benshi bajya ahatangirwa ubutumwa mu mashusho ye bakamutuka.

Ni mu mashusho uyu mukobwa yashyize kuri konti ya Instagram yumvikanisha ko afite uburakari bwinshi aterwa nuko hari ababangamira imikorere ye y’ibyo yahisemo.

Mu ijwi ryuzuye agahinda , uwo mukobwa yahamije ko “nta muntu wigeze amufasha kuva mu buzima bukomeye yanyuzemo bityo nta n’ufite uburenganzira bwo kumucira urubanza.

Ati:”Ntukwiriye ku ntera amabuye kuko utanshyigikiye. Nibaye ku muhanda imyaka , ntagira kivurira. Ubu mbayeho neza kuko mpangana”.

Yagaragaje ko kandi ibyo akora abikora ku bushake bwe, atabikorerwa cyangwa ngo abihatirwe, ndetse ko ngo atari ubwa mbere ahura n’iterabwoba ry’amagambo ariko ko nta na rimwe byigeze bimuca intege.

Benshi bavuga ko ibyo uwo mukobwa aba akora n’ibyo aba avuga, biba mu masezerano yabo n’abo bakorana kugira ngo bagaragaze ko ibyo aba akora ntawe uba ubimuhatira cyangwa ngo amutere ubwoba na cyane ko ari umuco wuzuyemo ibyaha no kwiyandarika nk’Umunyarwandakazi mu ndangagaciro.

N’ubwo binengwa na benshi ariko Noeline w’imyaka 25 y’amavuko, yavuze ko nta n’umwe mu bo mu muryango we wigeze amubuza cyangwa ngo amutere amagambo yemeza ko musaza we ari we wenyine baganira kenshi abandi bakaba baracecetse.

Uwo mukobwa kandi yahamije ko niyo aza guhabwa ikamba rya Miss Rwanda, atari kubura gukora ibyo akora ubu. Ati:”Ikamba sinarikoreye ariko naryo ntabwo ryari ku mbuza gukora ibyo nshaka”.

Ni umuco utavugwaho rumwe ndetse n’abemera Imana bakaba bavuga ko atari umuco mwiza kubona umwana w’umukobwa cyangwa undi wese wiyandarika , bagahamya ko abakora nk’ibyo akora abenshi baba bakoreshwa n’ibindi bintu.

1 Comment Leave a Reply

  1. Ndahamya ntashidikanya ko buri wese Akira icyo ashaka kimunyuze igihe abishakiye Kandi nta ntungane hano kwisi twica imanza Kandi ntanuhitamo ikibi hari icyiza ese hari umuco umuntu yaburaye yabuze naho arara umuco tugendana nikiri munda hanze aha abababaye ni benshi yanze kwiba yishakira uturimo twamaboko bamuhe amahoro urubanza ruzaca nyagasani wenyine

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop