Nk’uko byatangajwe mu Bufaransa inyubako irimo amacumbi atuyemo abaturage mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa yahirimye, havuka inkongi yarogoye ibikorwa by’ubutabazi kuva mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, ubwo benshi bari baryamye.
Kugeza ubu Ntabwo hari hatangazwa icyateye ibi biza muri iyi nyubako y’amagorofa ane ntabwo kiramenyekana, nubwo AFP ivuga ko hari ikintu gishobora kuba cyaturitse, kigakongeza inzu.
Umuyobozi w’umujyi wa Marseille, Benoît Payan yatangaje ko abantu batanu aribo bamaze kumenya ko bakomeretse, mu gihe hari abandi babashije guhungishwa.
Yavuze ko abantu bakwiriye kwitega amakuru mabi kuko hakiri gukorwa ubutabazi, ku buryo hashobora kuboneka n’abapfuye.
Mu by’ukuri ntabwo higeze hatangazwa umubare w’abantu bari batuye muri iyo nyubako, icyakora bashobora kuba ari benshi kuko amacumbi y’abaturage mu Bufaransa akunze kuba ari mu nyubako zegeranye.Mu Ugushyingo 2018 nabwo hari izindi nzu zituyemo abantu zafashwe n’inkongi muri Marseille, icyo gihe bituma inzego zishinzwe imyubakire zitangira iperereza ku buziranenge bwa nyinshi mu nyubako zibamo amacumbi.