Inkongi ikomeye yibasiye ibitaro bya St Michael’s i Bristol

1 week ago
1 min read

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye ibitaro by’ababyeyi (Maternity hospital) bya St Michael’s Hospital biherereye mu Mujyi wa Bristol mu Bwongereza, hafi y’ishuri rya Kaminuza rya Bristol [Bristol University].

Iyi nkongi yatangiye mu masaha y’umugoroba , aho abantu bari bamaze kubona umwotsi mwinshi w’umukara uva hejuru y’inyubako, bigaragara ko uri kuva kure.

Uwo mwotsi wagaragaraga hejuru cyane, iruhande rw’umunara wa Wills Memorial Tower, inyubako ya kane mu burebure kurusha izindi muri uwo Mujyi.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza ko umuriro waba waratangiriye cyangwa wageze ku gisenge cy’inyubako y’ibitaro. Muri ayo mashusho, habarurwamo abarimo abashinzwe kuzimya umuriro barenga 12 barimo guhangana n’iyo nkongi ikomeye.

Serivisi z’ubutabazi zageze aho byihuse, aho amatsinda menshi y’abazimya umuriro ari ku rugamba rwo kurwanya iyo nkongi yafashe igice kinini cyo mu Bitaro by’abagore.

Ishami ry’ubutabazi rya Avon Fire and Rescue Services ryatangaje ko riri gukorera ku muhanda wa Southwell Street muri Bristol, rikanasaba abaturage kwirinda kuhanyura kugira ngo inzego z’ubutabazi zibashe gukora neza.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, kandi kugeza ubu nta makuru aramenyekana ku bijyanye n’ababa bakomeretse cyangwa ibyangiritse mu buryo burambuye.

Abaturage barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano no kwitondera kugera hafi y’aho iyi mpanuka yabereye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop