Umuhanzi James Niyonkuru , ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Gihugu cy’u Burundi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zirimo n’izo yakoranye na Theo Bosebabireba. Muri iyi nkuru tugiye ku kumvisha iz’ingenzi.
James Niyonkuru usanzwe ari mu bategura ibitaramo bikomeye mu Burundi ndetse wanatumiye Theo Bosebabireba inshuro nyinshi kugera babaye inshuti magara, banakorana indirimbo zirimo ‘SENGA’ imaze amezi 6 akaba ari indirimbo yakunzwe cyane mu bihugu byombi muri rusange.
Yakoranye na MUTIMA Le Comedian indirimbo bise NATAMANI Sana,

Uwo Mutima le Comedian ni ummwe mu banyarwenya bakomeye Igihugu cy’u Burundi gifite gusa iyi ndirimbo imaze amezi 7 ku muyoboro wa YouTube wa James Niyonkuru , ikaba yarakunzwe cyane ndetse ikarebwa n’abarenga 47.000
James Niyonkuru kandi yakoze indirimbo yise ‘Wambereye umwizigirwa’ akaba ari indirimbo nayo yakiriwe neza n’abakunzi be cyane.