Advertising

Imyambaro mishya ya Kim Kardashian yavugishije benshi

27/06/2023 18:56

Kim Kardashian yagaragaye mu isura nshya y’imyambaro y’imbere y’abagabo n’abagore ikoze muri Plastique maze benshi bibaza impamvu yabyo birabayobera.

Iyi myambaro y’imbere igaragaza imiterere y’abagore n’abagabo bayambaye iri mu yo asanzwe akora yise ‘Skims’.Yashyize hanze kuri uyu wa Mbere yariki ya 26 Kamena 2023 ubwo yatangaziga ubukangurambaga bwo koga bujyanye n’igihe cy’impeshyi isi igiye kwinjiramo.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Kim Kadarshian ahagaze yambaye bikini , uturindantoki n’inkweto ndende byose by’umukara akikijwe n’abasore babiri bamufashe ku matako bambaye imyambaro y’imbere  y’abagabo izwi nka Boxer nayo y’umukara.

Mu yindi foto Kim Kardashian agaragara aryamye hejuru y’umusore bose bambaye imyambaro y’imbere gusa uyu mugore yambaye amadarubindi manini y’umukara.Iaya gatatu igaragara Kim aryamye kuri wa msuore bse bambaye imyambaro y’imvere bakikijwe n’undi musore n’inkumi ebyiri basa nk’abari mu byicundo.

Aya mafoto yafashwe na Steven Klein usanzwe akorana na Kim Kardashian bya hafi.

Previous Story

Niba ukora ibi bintu menyako uzahorana ubukene ! Ngiyo imico 6 ishobora kuguhoza mu bucyene

Next Story

Amakariso akomeje kuba amateka ku nkumi hirya no hino

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop