Advertising

Impuzamashyaka ya Green Party muri Afurika yashimiye Dr Habineza Frank uyobora DGPR/green party mu Rwanda

29/07/2024 19:37

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka rya Democratic Green Party Of Rwanda yashimiwe uburyo yitwaye mu Matora no ku bw’imyaka Ishyaka ayoboye ryabonye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Impuzamashyaka yo muri Afurika y’Amashyaka aharanira kurengera ibidukikike muri Afurika yashimye Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ndetse na Dr Frank Habineza kubwo kwitabira amatora ya perezida wa Repubulika mu Rwanda ndetse no ku ntebe 2 batsindiye zo kujya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Habineza Frank witabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika akaba ataragize amahirwe yo gutsindira uyu mwanya ariko ishyaka ayoboye rikaba ryaratsindiye intebe ebyiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iri shyaka rishimiwe nyuma y’uko Abarwanashyaka biri shyaka bashimye Dr Habineza Frank uburyo yakiriye ibyavuye mu matora ya perezida wa repubulika ndetse Nay’abadepite.

Dr Frank Habineza yagize amanota 0.50 mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ndetse n’Ishyaka ayoboye ribona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yashimiwe ku bwo kwitabira no kwakira neza ibyavuye mu Matora
Previous Story

Indirimbo Dore Imbogo ya nyakwigendera Vava wari uzwi nka Dorimbogo, igiye kuzuza abayirebye million 1

Next Story

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya igisheke

Latest from Amatora 2024

Go toTop