Sunday, April 28
Shadow

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yihenuye kuri ADIDAS

Nyuma y’imyaka 70 Ikipe y’Igihugu y’Ubudage yihenuye Kuri ADIDAS

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yihenuye kuri ADIDAS nyuma y’imyaka 70 ariyo iyambika nk’umuterankunga wayo.

Amasezerano ya Adidas azagana k’umusozo muri 2026 , Adidas yambika Ikipe y’Igihugu y’u Budage mu byiciro byose by’amakipe yacyo.

Amakuru avuga ko umufatanya bikorwa mushya ariwe ‘Nike’ azatangira inshingano zo kwambika ikipe y’Igihugu y’Ubudage muri 2027 kugeza muri 2037 bambara imyambaro ikozwe n’uru ruganda.

NIKE na ADIDAS ni inganda zihora zihanganye mukwambika amakipe y’Ibihugu ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo.

Uruganda rwa Adidas rwambika amakipe y’ibihugu atandukanye arimo, ikipe y’Igihugu ya Argentina, ikipe y’Igihugu ya Espagne Ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi. Ni uguhanga amaso uguhatana gukomeye hagati ya Adidas na Nike.