Thursday, April 25
Shadow

“Ikipe y’igihugu ikwiye kwitwa Inkotanyi” John uba muri canada agiriye inama Minisiteri Ya siporo na Mimosa

Imyaka isaga 20 irashize ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda itagera kure mu marushanywa mpuzamahanga ngo itange ibyishimo ku banyarwanda nk’uko baba bayibitegerejeho.

Abanyarwanda baba mu gihugu n’abari hanze bahorana ikibazo bati; Ese Amavubi azasubira mu gikombe cya Africa? Azagezaho se akandagire mu gikombe cy’isi? Gusa nta gisubizo na kimwe gisubiza iki kibazo gihari kuko amaso yaheze mu kirere.

Ibi ni byo John Uhagarariye Diaspora muri canada agarukaho avuga ko iyo abona ikipe y”igihugu itsindwa umusubirizo bimubabaza abongeraho ko intandaro yabyo ifitanye isano n’izina ry’agasimba Gaciriritse kitwa AMAVUBI.

John ati; Izina Amavubi ni agasimba gaciriritse kukica ni ibintu byoroshye ari nayo n’imyumvire ahari iri mu bakinnyi bacu kuko baba bumva nyine izina bitwa nta gitinyiro rifite ku buryo ribafasha guhangamura amakipe bahanganye.

Akongeraho ko iryo zina banaryiswe n’ abantu bakoze Jenocide kandi basigiye umuvumo igihugu kubera amahano bakoze.

John avuga ko nk’uko ibindi byose byahindutse yaba indirimbo y”igihugu ,ikirangantego, ibendera n’ibindi hakwiye guhindurwa kw’izina “Amavubi” wenda bakayita “INKOTANYI” wenda ngo n’abakinnyi ubwabo bazahindura imyumvire.

Ati; Nk’uko Inkotanyi zabohoye igihugu ni na ko abakinnyi bajya bakurura imitekerere yabaga iri kurugamba maze bagakina nk’abari kurasana n’umwanzi.

John anongeraho ko ingabo z’u Rwanda zamaze kuba ubukombe mu kugarura amahoro kw’isi bityo rero Inkotanyi nta kipe n’imwe yazongera gutsindwa.ati; Minisitiri Mimosa nashake uko izina ryahinduka kuko afite politike nziza ya siporoā€.

Ese nawe koko ubona izina ry’ikipe y’igihugu “amavubi” ariyo ntandaro yo kutitwara Neza?

Umwanditsi: Shalomi Parrock (Juli TV )