Ubuyobozi bw’ikipe ya Inter Miami ikinwamo na Lionel Messi, bwiyemeje ko buzafasha uyu mukinnyi gusubirayo agasezera ku bafana be.
Lionel Messi yanze kujya mu ikipe yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha amafaranga menshi ndetse atera umugongo Paris Gaint Gernain yakinagamo ahitamo kwereza muri Amerika mu ikipe ya Inter Miami.
Ibi byakoze kumutima abayobozi ba Inter Miami barimo Jorge Mas, wanatangaje ko bagiye gufasha uyu mukinnyi kubera uburyo nawe yaberetse ko abakunda agasinyira iyi kipe nyamara hari andi menshi amushaka.
Ati:” Biragaragara ko kuba Lionel Messi ari umukinnyi mwiza ku Isi byatumye amakipe menshi amushaka. Ntabwo ari kuri Paris Gaint Gernain gusa yashakaga kumwongerera amasezerano, ahubwo byarashobokaga ko yasubira muri FC Barcelona ndetse n’andi makipe yo muri Saudi Arabia yaramushakaga.Muri iyo minsi mike rero nagiriye inama nyinshi i Rosario , Barcelona, Madrid, Paris , Miami, Doha , nabonye iki gikorwa kigoye kuko byarashobokaga ko hari igitutu bo gushidikanya.
“Lionel Messi , ntabwo yanejejwe no kuva muri FC Barcelona, kuko ntiyagombaga kuva mu ikipe yamureze. Njye rero niyemeje gukora uko nshoboye ngo muhe amahirwe yo gusezera kubafana be i Barcelona. Inter Miami izajyayo cyangwa dukinireyo umukino”.
Uyu mugabo yemeje ko gushyigura Lionel Messi byamusabye imyaka ine.