Yankunze ntacyo mfite ! Pasiteri yahaye impano ikomeye umugore we wamukunze akennye

13/12/2023 08:35

Umukozi w’Imana Prophet IPM wamamaye muri Tanzania yahaye umugore we impano y’imodoka nshya ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 9 bamaze babana nk’umugore n’umugabo amushimira ko yamubaye hafi akamukunda ntacyo afite.

 

IPM wabaye mu buzima bwa gikene kuva akiri muto , yatangaje ko umugore we yamukunze muri ubwo buzima akennye cyane, akamuha urukundo, akamurwanirira kugeza anamwemereye kumubera umugore atitaye kubibazo banyuranyemo.

 

IPM yagize ati:”Uri mwiza cyane, wakabaye warafashe umwanzuro wo kunyanga  muri iyi myaka 9 yose ishize kuko sinabashaga no gukorera amafaranga 300 Ksh.Ntabwo wigeze unjya kure, wahisemo kugumana nanjye utitaye kubuzima bw’ubukene nanyuragamo”.

“Nk’umugabo wawe rero , nguhaye iyi mpano nko kugushimira, kandi ndagusezeranya ko nzakomeza kukuba hafi nkagufata neza”.

 

Uyu mugabo IPM yasabye abagore kujya biyemeza kugumana n’abagabo babo mu gihe bakennye kuko ngo byanga bikunze mu gihe kiri imbere ibintu biba bizagenda neza.

 

“Inama naha abagabo, ni uko bajya bagumana n’abagore babo mu bukene ndetse bakubaha umugore wababaye hafi muri ibyo bihe bari abakene.Ntibazemere ko undi mugore arya imbuto z’ibyahinzwe n’uwo wagukunze”.

 

Uyu mugore akibona imodoka, yayisimbukiyemo arangije ararira cyane, abari bahari baramushimira bavuga ko yabaye intwari.

Advertising

Previous Story

Indirimbo y’umunsi ! Tuzogumana ya El Pro iragufasha kumenya niba ukunda umukunzi wawe by’ukuri – VIDEO

Next Story

Igitsina gore ! Dore ibiribwa ukwiye kurya mu gihe uri mu mihango

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop