Diamond Platinumz arashinjwa amarozi ! Umugabo wo muri Tanzania akomeje kuvuga ko iriya ngofero ya Diamond Platinumz idasanzwe

06/12/2023 07:12

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi Diamond Platinumz aherutse kwibwa ingofero yari yambaye ubwo yari ari kunyura mu bafana, ariko uyu mugabo akoherezayo abashinzwe umutekano we kujya kugaruza ingofero ye bikarangira ayigaruye.

 

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwibaza icyateye uyu mugabo kwiruka ku ngofero ye Kandi baziko ubusanzwe Ari umugabo ufite amafaranga menshi cyane kuburyo agaciro kingofero Ari akadomo mu mafaranga atunze.

 

Niko byakomeje gutera impaka hirya no hino ku mbugankoranyambaga, icyakora Diamond Platinumz we imwe mu mpamvu yatanze yatumye ababazwa n’ingofero ye kugeza ubwo ategetse abashinzwe umutekano we kujya kuyishaka mpaka igatutse, nuko ngo Niba yari yapanze kwambara ingofero ijyanye n’imyenda yambaye, Atari gukomeza kwambara iyo myenda ingofero itariho ndetse yemeza ko ngo yumvise ameze nkusuzuguwe.

 

Gusa bamwe mu bantu bakoresha imbugankoranyamaga ntibabyumvishe kimwe kuko, umwe mu bagabo bakoresha imbugankoranyamaga yatangiye kuvuga ko uyu mugabo Diamond Platinumz ashobora kuba akoresha amarozi avuga ko iriya ngofero ye irimo imitsiriko ku buryo atari kwemera kuyihomba.

 

Mu magambo yuyu mugabo yagize ati” ibyamamare byose byambara ingofero zihenze ariko ingofero Diamond Platinumz yari yambaye si ingofero isanzwe. Ubwo yayiburaga yataye umutwe ndetse yongeye gutekana aruko ingofero igaruwe. Yanahobeye umugabo wamugaruriye ingofero ye.”

 

Ibyo bintu uwo mugabo yavuze bikomeje guteza impagarara mu bantu hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse hibazwa Niba ko uyu mugabo Diamond Platinumz yaba akoresha amarozi koko.

Icyakora si ku nshuro y’ambere uyu mugabo avuzwe ho amarozi kuko no mu myaka yagiye itambuka ni Kenshi uyu mugabo yashinjijwe gukoresha amarozi kugira ngo yigarurire igikundiro kuri uyu munsi tumubonana.

 

Ndetse higeze no kuvugwa inkuru ko uyu mugabo ashobora kuba yararazo umuhanzi Alikiba, gusa byari amagambo kuko nta n’umwe wagaragaje ibimenyetso bifatika bimushinja.

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Shakib Cham n’umuhungu we

Next Story

Icyo Bibiliya yigisha ! Adam yari afite umugore umwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop