Taliki 26.4.2022 nibwo Ishimwe Dieudone Alliance Prince Kid Yatawe muri Yombi icyo gihe yacyekwagaho Guhohotera abitabiriye miss Rwanda.
Ayo makuru yanahamijwe n”urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha R.I.B. mubyo Prince Kid yaregwaga kwari ugusaba ruswa y’igitsinda abakobwa bitabiriye miss rwanda abizeza ko bazagera kure harimo no gutwara irushanywa.Taliki 11 Gicurasi 2022 bwa mbere prince Kid yagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburane kw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubyaha bigendanye n’ihohoterwa rishingiye kugitsinda bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye miss rwanda 2022. Icyo gihe urubanza rwitabiriwe na na mama wa miss rwanda 2017 iradukunda Elisaa.
Uyu Iradukunda nawe muri buka ko yatawe muri yombi , akekwaho kubangamira iperereza Icyo gihe zari taliki 9.Gicurasi.2022.Taliki 16. 5.2022 Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakatiye ishimwe Diedone alliance prince Kid gufungwa iminsi 30 yagatenganyo. Icyo gihe yahise ajyanywa Muri gereza nkuru ya Kigali iri Mageragere.Hari kuwa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yaragiye kuburana mu miziAkurikiranyweho: Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Hamwe n’abanyamategeko be bayoboye metere Nyembo Emelinne bakomeje kuburana umuhenerezo Taliki 28.ukwezi kwa 10 .2022 ishimwe Prince kid yitabye urukiko rukuru rwa nyarugenge ngo aburane kubyaha yaregwaga ,maze ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 16.Mbibutse ko prince Kid yaburanaga afunze ,ikindi mbibutse ko prince Kid yari umuyobozi wa rwanda inspiration Back up yari ishinzwe gutegura amarushanywa y’ubwiza ,ari naho abamuregaga bavuga ko yakoreye ibi byaha.
Taliki 2.12.2022. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w’imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.Urukiko rutegeka ko ahita arekurwa. Impundu zihita ziba urwunge mu mihanda ya kigali no mu bitangazamakuru hafi ya byose.Gusa ubushinjacyaha ntibwanyuzwe kuko nta minsi yanyuzemo butajuririye icyemezo cy’urukiko kukuba prince kid yarabaye umwere.Taliki ya 28 werurwe 2023 prince Kid yitabye urukiko rukuru rwa kigali i ruherereye i Nyamirambo ngo aburane m’ubujuru ubushinja cyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe ndetse na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya
Aho hose Prince kid n’abanyamategeko be bakomeje kuburana bahakana ibyaha yaregwaga avuga ari ibinyoma by’abashaka kumuhirika ngo afungwe begukane irushanywa. Ndetse anavuga ko ubushinja cyaha nta bimenyetso bufite ku byo buri kumushinja bityo urukiko rukwiriye kurebana ubushishozi bukamugira umwere.Taliki 30 .kamena.2023 nibwo hasomwe imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha bwari bwarajuririye kubyaha prince Kid yaregaga birimo Guhohotera bamwe mu bakobwa bitabiriye miss rwanda birimo icyaha cyo guhoza ku nkeke undi umusaba kuryamana , gusaba ishimisha mu mubiri rishingiye ku gitsina kugahato No gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato.
Urukiko rero rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa rukazasubukurwa mu mizi taliki 14.Nyakanga 2023 kuko hari ibindi bimenyetso by’amajwi bishya ubushinja bwazanye ya Vk na VBF agomba kuburana Bushya.Igihe Prince kid yaba ahamwe n’icyaha ashobora gukatirwa imyaka 16 mu gihe urukiko rwaba rushyize mubikorwa ubusabe rw’ubushinjacyaha. Kimwe n’uko aramutse abaye umwere yahita ataha nta gisibya.
Urubanza rwa Prince Kid Mbibutse ko Rumaze ukwaka urenga ruburany