Advertising

Ibyo utamenye kuri Pepe wasezeye ruhago

09/08/2024 10:36

Kepler Laveran de Lima Ferreira, bakunze kwita Pepe, ni Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka muri Portugal ukina nk’umukinnyi wo hagati wari umukinnyi wa FC Porto n’ikipe y’igihugu cye.

Pepe azwiho kuba afite ubuhanga , ubukana, ndetse n’ubuyobozi mu kibuga, kandi yagize ibihe byiza akinira amakipe nka Real Madrid na Besiktas. Yakiniye ikipe y’Igihugu ya Porutugali mu marushanwa mpuzamahanga menshi, harimo Shampiyona y’Iburayi ndetse n’igikombe cyisi.

Pepe yavutse 26 Gashyantare 1983 avukira Muri Brazilië Muri maceiò, yatangiye gukina umupira w’amaguru 1995-2001 muri corithians Alagoano, yakomeje akina mu makipe y’abakuru muri 2001-2002 maritimo ya kabiri (b) muri 2002- 2004 maritimo ya mbere akomeza 2004- 2007 Porto mu mwaka wa 2007-2017 akinira ikipe ya Real Madrid muri 2017-2018 Besiktas yinjyira muri porto 2019- 2024

Naho mu kipe y’Igihugu ya Portugal yakinnye umukino 1 wa mbere muri 2007 umukino we wanyuma yawukinnye muri 2024 mu mikino y’igikombe cy’Iburayi mu gihugu cy’Ubudage.

Pepe yatwaye ibikombe byinshi bikomeye harimo igikombe cy’Iburayi 2016 hamwe n’Ikipe y’Igihugu, yatwaye ndetse na Champion’s league irenze imwe na Real Madrid, Pepe yabaye umukinnyi ukuzu kurisha abandi w’Imikino y’igikombe cy’Iburayi 2024 Ubwo Portugal yarimo ikina na Czech Republic yabikoze kumyaka 41 n’Iminsi 113.

Yakiniye ikipe y’Igihugu ya Portugal imikino 138 atsinda ibitego 8. Muri rusange Pépé yakinnye Imikino 878 atwara ibikombe 37.

Previous Story

#FerwafaSuperCup: Umukino wa Police FC na APR FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Next Story

Amagambo n’amarira Cristiano Ronaldo yabwiye Pepe amusezera

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop