Burya akunda Diamond cyane ! Zuchu yagaragaje uburakari bwinshi ku bantu bavuga nabi umukunzi we

14/12/2023 15:27

Zuchu yagize icyo avuga ku bantu bavuze ko Diamond Platnumz yambara imikufi ya Pirate.

 

Hashize amezi menshi Otile Brown avuze ko Diamond Platnumz na Mbosso baba muri WCB , Wasafi  ngo bambara imikufi ya Pirate babeshya ko ihenze cyane.Nyuma y’aya magambo yatangajwe n’uyu muhanzi wo muri Kenya, Zuchu yagaragaje ko yibeshye.

 

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Zuchu, yafashe amashusho ya Diamond yambaye imikufi myiza ku maboko mu ijosi no mu menyo ,  ayashyira kuri Story ye ya Instagram ahamiriza abavuga ko ari pirate ataribyo.Uyu mukobwa yatangaje ko ngo nubwo yaba itari iyanyayo , ntawe ukwiriye kujya kuteraho ibiganiro mpaka.

Muri aya mashusho Diamond yari atwikirije igituza cye shene za zahabu na Diyama, Zuchu avuga ko umukunzi we atajya yambara imikufi ya Fake.Zuchu yagize ati:”Mu gihe atari iyanyayo  ntabwo yayemera”.

 

Aya magambo ashimangira urukundo Zuchu akunda Diamond , aje nyuma y’amezi Otile Brown, avuze ko Mbosso na Diamond bagiye kugura imikufi ya Fake hanze kugira ngo bazayikoreshe mu bitaramo bya Wasafi Festival bagamije kubeshya abantu.

 

Icyo gihe Otile Brown yasabye Diamond Platnumz kubwiza akunzi be ukuri kuko ngo iyo mikufi itarimo ‘Germs’ za nyazo.

Diamond utajya akunda gusubizanya kumbuga nkoranyambaga, yavugiwe n’umukunzi we ukomeje kugaragaza ko yamwihebeye, niba atari amanyanga yo gushaka kwamamara.

Advertising

Previous Story

Umugeni yasabwe kuryama hasi akanapfukamira umugabo we wari wicaye ku ntebe nk’umwami

Next Story

Harmonize ari mu myiteguro yo kurera umwana we wenyine

Latest from Imyidagaduro

Go toTop