GOMA: Abayisiramu basenze mu mutuzo basaba Imana ikintu gikomeye

03/31/25 9:1 AM
1 min read

Abayisilamu bo mu Mujyi wa Goma basenze mu mutuzo udasanzwe ndetse basabwa kwirinda ivangura rishingiye ku idini, uruhu, umuco n’ibindi. Aba basilamu bavuga ko gusoza igisibo kuri bo , bisobanuye byinshi ndetse bahamya ko bizeye ko Imana izumva amasengesho yabo.

Ku wa 30 Werurwe, 2025 Abayisilamu bo ku Isi yose bari basoje igisibo [Eid al Fitr]. Ni umunsi wasigiye ibyishimo abaturage bo mu Mujyi wa Goma by’umwihariko abo mu Idini ya Islam, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , kubera ko basenze mu mahoro bose bateraniye hamwe.

Umwe muri abo witwa Yasin Hamd yagize ati:”Turashaka kuba umwe twese hamwe. Turimo gusenga ngo Imana iduhe amahoro, ku buryo nta macakubiri azongera kuba muba Isilamu”.

Muri ibyo bihumbi by’abagore, abagabo n’abana bari bahuriye hamwe ngo basenge, imitima yabo yari yuzuye amashimwe n’umunezero.

Amajwi yabo bose, yari ahurije hamwe isengesho risaba ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.

Nadia Moustapha yagize ati:”Twizeye ko ku bw’igitambo tumazemo ukwezi, amasengesho yacu yumviswe imbere y’Imana, kandi tuzabaho mu mahoro. Turifuza kubaho mu mahoro nka mbere”.

Abayobozi b’Abasilamu [Imams] i Goma, ba bibukije ko kuba hamwe no gufashanya ari ingenzi cyane.

Imam witwa Djaffar Al Katanty, yagaragaje ko ubumwe ari bwo bwabaranze muri icyo gihe cy’amasengesho yo gusoza igisibo cyabo.

Ati:”Hano twasengeye hamwe, uruhande ku ruhande, tutitaye ku ndimi tuvuga, uko tugaragara , umuco , ubwoko n’ibindi bidutandukanya”.

Yakomeje agira ati:”Kandi turifuza ko iri somo rigera no kubayobozi ba Congo, ndetse n’abatera amacakubiri bari muri Leta ya Congo no muri AFC/M23”.

N’ubwo ku rundi ruhande bavuga ko ubuzima butoroshye, ariko abasiramu bo mu Mujyi wa Goma, bagaragaje ko biteguye gukomeza gushakira hamwe amahoro dore ko muri aya masengesho basuwe n’abayobozi ba AFC barimo Umuyobozi w’Umujyi Wungirije Willy Manzi wanishimanye nabo.

Go toTop