Gakenke : Babiri bishwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro

09/08/2024 09:46

Mu Karere ka Gakenke , mu Munge wa Busengo , abantu babiri bishwe na Gaze yo muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa Mbili za mu ni mugoroba wo ku wa 09 Kanama 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke , Mukandayisenga Vestine yatangarije RBA ko aba bantu bishwe na gaze ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro.

Yasabye ko ubwo bucukuzi bwakorwa mu bwemewe n’amategeko.Yagize ati:”Icyabiteye ni uko abakozi barimo gucukura bageze nko muri Metero 50 hasi, bahura na za Gaze niyo yabishe”.

Yakomeje agira ati:”Icyo kirombe gicukurwamo na Kompanyi ifite ibyangombwa byuzuye n’ubwishingizi  ku buryo ubona ko ari impanuka yabaye”.

Abo bantu baraye bakuwemo baruhukira mu Bitaro bya Ruhengeri nk’uko byemejwe n’uwo muyobozi.Nyuma y’aho iyo mpanuka yabereye , abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine Peteroli na Gaze bageze kuri icyo kirombe gukora ubugenzuzi ngo hakorwe Raporo ku byo babonye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwasabye abaturage ko mu gihe baketse ikintu cyose cyateza impanuka bakwihuira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zikumire hakiri kare.

Previous Story

Lupita Nyong’O yateguye iborori bikomeje by’isabukuru y’Ipusi ye

Next Story

Andry Rajoelina na Wavel Ramkalawan bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na

Banner

Go toTop