Advertising

Forbes Magazine yamaze kwerekana abahanzikazi 10 bakize

10/23/24 12:1 PM

Biragoye ku mukobwa wiyemeza kwinjira mu muziki bitewe n’ibicantege byinshi bahura nabyo kubera ko baba basabwa kurara amajoro baririmba n’ibindi bisa nkabyo bisaba kwitanga. Gusa bimaze kumenyerwa ko umuziki ari umwuga utanga amafaranga menshi mu gihe ukorwa neza.

Izindi mbogamizi zigaragazwa ni ukumara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga biyereka ababakurikira, babakurura nabyo biri mu bivunanye cyane. Nubwo biri uko iyo izo mvune zose yabashije kuzimenyera yishyurwa akayabo agakira kakahava.

Forbes Magazine yamaze kwerekana abahanzikazi 10 bagiye gusoza umwaka wa 2024 binjije agatubutse, muri aba bahanzikazi harimo abakunze kwigaragaza kuri uru rutonde buri mwaka barimo Madonna, Beyonce, Celine Dion na Rihanna. Gusa noneho uyu mwaka habayemo impunduka aho Rihanna warumaze imyaka 4 ariwe muhanzikazi ukize ku Isi, yasimbuwe na Taylor Swift. Mu gihe Selena Gomez yinjiye mu mubare w’abatunze Biliyoni y’Amadolari.

1.Taylor Swift afite Miliyari 1.1 z’Amadolari ($1.6B)

Taylor Alison Swift afite imyaka 34, akaba ubutunzi bwe abukura mu muziki n’ubucuruzi. Yinjiye mu muziki afite imyaka 14. Mu 2006 nibwo yabonye inzu imufasha muri urwo rugendo. Uyu mwaka wa 2023 wahiriye Taylor Swift dore ko ariwo yabereyemo bwa mbere umumiliyarideri nyuma yo kwinjiza akayabo ka Miliyoni 350 z’Amadolari ya Amerika mu bitaramo aherutsemo bizenguruka Isi yise ‘The Eras Tour 2023’.

 

2.Rihanna ufite miliyari 1.4 ($1.4B)

Uyu munyamuziki akaba n’umushoramari w’imyaka 34, niwe uri ku mwanya wa mbere. Ubutunzi bwe abukura mu muziki, kumurika imideli no gukora imiti ikoreshwa mu bwiza. Uyu mukobwa ashimishwa no gukora ubucuruzi. Robyn Rihanna Fenty ni umunya-Barbados .

Yatangiye kwamamara mu 2005 nyuma yo gusohora indirimbo yitwa’’Pon de Replay’’. Mu 2006 yinjiye mu gukina filime. Forbes Magazine ivuga ko usibye kuba ari ku isonga mu bahanzikazi bakize anari ku rutonde rw’abagore 40 bakize ku Isi. Kugeza ubu amaze kwinjiza Miliyari 1.4 y’amadolari, aya mafaranga ngo ayakura mu bucuruzi bukorwa na kompanyi ye ya ‘Fenty Beauty’ icuruza ibikoresho by’ubwiza hamwe na ‘Savage X Fenty’ icuruza imyenda y’imbere y’igitsina gore.

3.selena Gomez ufite miliyari 1.3

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Selena Gomez, niwe uri ku mwanya wa 3 mu bahanzikazi bakize cyane mu 2024. Miliyari 1.3 y’Amadolari amaze kugwiza ayakesha kompanyi ye yitwa ‘Rare Beauty’ yashinze mu myaka 5 ishize icuruza ibikoresho by’ubwiza by’abagore.

4.Madonna afite miliyoni 850 z’amadolari ($850)

Umuhanzikazi Louise Ciccone Madonna w’umunyabigwi mu muziki benshi bita umwamikazi w’injyana ya ‘Pop’, ku myaka 66 y’amavuko niwe muhanzikazi wa Kane ukize ku Isi. Mu myaka irenga 35 amaze mu muziki ngo amafaranga niho ayakura hamwe n’ibitaramo akora kongeraho n’ibikorwa bye byo gukina filime.

5.beyonce afite miliyoni 800 z’amadolari ($800)

Icyamamarekazi mu muziki, Beyoncé Knowles Carter, umugore w’umuherwe wa mbere mu muziki,Jay Z, ari ku mwanya wa 5 mu bahanzikazi bakize ku Isi mu 2023. Uyu mwaka Beyonce atunze miliyoni 800 z’amadolari.

6.celine Dion afite miliyoni 750 z’amadolari ($750M)

Umuhanzikazi w’ijwi ridasanzwe, Celine Marie Claudette Dion avuka muri Canada. Yatangiye kwamamara mu 1982 ubwo yegukanaga ‘Yamaha World Popular Song Festival’ . Uyu mwaka nubwo Celine Dion yazahajwe n’uburwayi yabashije kwinjiza miliyoni 220 z’Amadolari muri filime yasohoye yakinnyemo yitwa ‘Love Again’ yahuriyemo n’Umuhindekazi Priyanka Chopra.

7.Dolly Parton ufite Miliyoni 650 z’amadolari ($650M)

Umuhanzikazi Dolly Parton w’imyaka 78 ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya ‘Country Music’ amazemo imyaka irenga 40, ubu nawe ari mu banyamuzikikazi batunze agatubutse n’umutungo wa Miliyoni 650 z’Amadolari.

8.Gloria Estefan afite Miliyoni 500 z’Amadolari ($500M)

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Gloria Estefan, wibitseho ibihembo 8 bya Grammy Awards, ari ku mwanya wa 8 mu bahanzikazi batunze agatubutse mu 2024. Ku myaka ye 66 y’amavuko, Gloria Estefan waje kuri uyu mwanya, anaherutse gushyirwa ku mwanya wa 61 mu banyamuziki 100 b’ibihe byose mu mateka nk’uko Billboard yabitangaje.

9.Shania Twain afite Miliyoni 450 z’Amadolari ($450M)

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Shania Twain ukomoka muri Canada, wakoze indirimbo yaciye ibintu yitwa ‘Always & Forever’, niwe uri ku mwanya wa 7 mu bahanzikazi batunze agatubutse mu 2024. Aya mafaranga ngo yayinjirije mu bikorwa bye by’umuziki no kwandikira abandi bahanzi indirimbo.

10.Barbra Streisand afite Miliyoni 415 z’Amadolari ($415M)

Ku myaka 82 y’Amavuko aya Madolali yayakuye mu muziki no gukina filime. Amaze imyaka irenga 60 muri uwo mwuga ku buryo yageze ku bintu byose yifuzaga.Ubu ari mu itsinda ry’abakuze bo muri showbiz begukanye ibihembo bikomeye birimo Academy, Emmy, Grammy na Tony Awards.

Sponsored

Go toTop