Umutwe wa FDLR wemeje ko Brigadier General Gakwerere Ezechiel wahawe u Rwanda na M23 ari umwe mu bakuru bawo wafatiwe i Goma mu mirwano yahuje M23 na FARDC, Wazalendo n’abandi bafatanya mu rugamba.
Mu cyumweru gitambutse nibwo Umutwe wa M23 wahaye u Rwanda abasirikare ba FDLR bafatiwe i Goma banyuzwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Cure Ngoma , Umuvugizi wa FDLR yatangaje ko Brigadier General Gakwerere Ezechiel washyikirijwe u Rwanda yari mu Buyobozi Bukuru bw’uyu mutwe.
Leta y’u Rwanda na ONU bishinja Leta ya Congo gufatanya na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Umuvugizi wa FDLR aganira na BBC yahakanye uruhare rwabo mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati:”Intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo nta ruhare tuyifitemo na mba. Gusa nyine usibye ko natwe hari aho bitugiraho ingaruka kuko natwe turi muri iyo zone”.
Yakomeje agira ati:”Naho ubundi rurimo turabirebera aho turi mu birindiro byacu”. Uyu yagaragaje ko hari ubwo M23 igera hafi y’ibirindiro byabo ngo n’abo bakaba barasa.
FDLR yagaragaye ubwo umurwanyi wayo yari umwe mubasuwe n’umugore wa Tshisekedi mu Bitaro aho yari afite ikirango cya cy’abarwanyi ba FDLR ku kaboko.
Si ubwo gusa kuko u Rwanda ruvuga ko hari ibimenyetso byinshi bishimangira ko Leta ya Congo yihuje na FDLR bikajyana n’amagambo ya Perezida wa Congo Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye bavuze ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ari nayo mpamvu narwo rwashyizeho ubwirinzi ku mupaka warwo.