Nawe uriyizi , ntahantu ushobora kuba udafite telefoni ngendanwa.Telefoni i cyo gikoresho kuri ubu gifitiye akamaro gakomeye imibereho y’ikiremwa muntu.Kugeza ubu buri kimwe gikorwa habanje kubaho gukanda kuri telefone .Byumvikane ko ifasha cyane,ariko inashobora guteza akaga ariko hari n’ibyo bayitwerera bitaribyo , ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.Hari bimwe mu byo abantu batwerera telefone, bidafite aho bihuriye n’ukuri kuri yo kandi nta n’ibimenyetso bafite bikaba byanatuma uyitinya cyangwa ukaba wakwigengesera bitanari ngombwa.
1.Telefone ngendanwa ishobora guteza inkongi y’umuriro cyangwa idatuma gas yaka igatwika inzu: Buri wese azi neza ko buri kintu cyose gifite aho gihuriye na peteroli (Gas), gishobora gutezimbigamizi nyinshi cyane ndetse n’ubuzima bwabamwe bukaba bwabigenderamo kandi binahereye kukantu gato cyane.
Umuriro uturutse ku kibiriti,ku itabi ndetse no kumuriro w’amashanyarazi ushobora gutezi inkongi ariko ntabwo telefoni ishobora gutez’inkongi.Ese ni gute telefoni ngendanwa yatanga umuriro wagera kuri gas cyangwa mu gikoni? Ntabwo aribyo, ibi ni ikinyoma gitwererwa telefoni bamwe bakarara badasinziriye.Nta buryo telefoni yasohoramo ibishashi byagera mu gikoni cyangwa kuri gas.Usibye gukora gutyo, telefoni ishobora gufasha mu guhosha inkoni , mu bihugu byamaze guterimbere.Hamwe na hamwe nanone, bavuga ko telefoni ngendanwa yigeze iteza impanuka y’inkongi, ariko ntabwo bigeze bagaragaza ibimenyetso bifatika.
2.Gushariza telefoni ijoro ryose birayangiza:Hari ikindi kintu gitwererwa telefoni, kigafatwa nk’ukuri.N’ubwo bibaho rimwe na rimwe, kuma telefoni amwe na mwe, ntabwo biba kumatelefoni yose ko kuyishariza ijoro ryose bishobora gutuma yangirika.Yitwa ngo ‘SMART PHONE’ kubera ko ari smart , yifitemo ikoranabuhanga rihambaye, kuburyo kuba yagumishwa kumuriro ijoro ryose byapfa kuyica.Byashoboka ndetse binabaho kuma telefoni amwe namwe ariko ntabwo ari kuri yose ndetse ntibyagafashwe ngihame.
3.Gushyira telefoni yawe mu muceri mu gihe yaguye mu mazi: Abantu benshi bizerako gufata telefone yawe ukayishyira mu muceri biyifasha gukira mu gihe yaguye mu mazi.Ukuri ni uko gufata teleoni ukayishyira mu muceri, bituma umuceri umira byabitonyanga by’amazi.Iyo telefoni yawe yaguye mu mazi rero ibice bimwe na bimwe by’imbere bishobora gukerebera kandi na byo biteza ikibazo gikomeye mu gihe kititawe ho.Nibyo kuyishyiramo byaba umuti ariko nanone hakwiriye kubaho kwitondera uko kuyishyira mu muceri kuko na byo bishobora kuyangiza.Ahubwo umuntu aba asabwa guhita ayijyana kubashinzwe kuzikora.Inkomoko: Opera News