Hari ubwo umusore akunda umukobwa ariko yakandikira wa mukobwa akanga kumusubiza.
Akenshi biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye ariyo mpamvu muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku bintu bishobora gutuma umukobwa yanga kugusubiza.
Icyakora turakomoza no ku buryo bwiza wakoresha kugira ngo agusubize.
Ushobora kuba umaze iminsi umwandikiye ariko yaranze kugusubiza, dore bimwe mu bintu bituma yanga kugusubiza;
Arahuze
Harubwo umukobwa yanga kugusubiza kuko ahuze Wenda adafite umwanya wo gukoresha telephone bityo akaba azagusubuzi mu gihe kizaza yahugutse.

Ntago akwishimiye
Iyo umukobwa atakwishimiye Kandi nabyo bishobora gutuma yanga kugusubiza mu gihe wamwandikiye.
Si wowe musore umwandikiye gusa
Harubwo umukobwa yanga kugusubiza kuko afite ubutumwa bwinshi yandikiwe n’abasore benshi bityo bigatuma bamwe atabasubiza hamo n’ubutumwa bwawe.
Wamwandikiye ibintu bitumvikana
Umusore nawe ashobora kugira uruhare runini mu gutuma umukobwa yanga kugusubiza kuko ashobora kwandika ubutumwa butumvikana umukobwa yabubona agahita yanga kumusubiza.
Uvuga menshi
Harubwo umukobwa yanga kugusubiza kuko uri kuvuga ibintu byinshi, bityo agahitamo kwanga kugusubiza.
Abakobwa benshi bakunda abasore Bazi kuganira bagira igikundiro ariko iyo bibaye byinshi barabyanga.
Ari mu rukundo nundi musore
Ashobora kwanga kukuvugisha kuko n’ubundi afite undi musore bakundana.
Ese wakora iki mu gihe umukobwa yanze kugusubiza!?
Dore ibintu wakoresha Kandi byagiri umumaro munini;
Muhe umwanya
Niba wandikiye umukobwa akanga kugusubiza wimuhatiriza kugusubiza ahubwo muhe umwanya nabona ari ngombwa kugusubiza azabikora.
Wimubaza impamvu atagusubiza kuko iyo ubimubajije uba usa naho uri kumwinginga umuhatiriza kugusubiza.
Mwubahe Niba yanze kugusubiza burya ni ngombwa ko ukwiye kumwubaha kuko aba afite impamvu ze bwite zituma yanga kugusubiza bityo ashobora kuzagusubiza cyangwa akanakomeza kubireka.
Mwereke ko ntacyo bigutwaye nubwo yanze kugusubiza mbese umere nkaho bisanzwe nabyo ni ingenzi bishobora kugira icyo bitanga.
Source: lovedevani.com