Ese 2023 idusigiye iki, itwigishije iki, Dore ibyo ukwiye kuzirikana cyane kurusha ibindi

15/12/2023 17:29

Mu mpera z’umwaka iteka abantu benshi bahora bategereje ko umwaka bawusoza neza, arinako binjira mu mwaka mushya. Uyu mwaka wa 2023 usigaje iminsi 15 kugira ngo urangire kuko kuri ubu turi taliki 15 ukuboza.

 

Ese uyu mwaka udusigiye iki!? Ese uyu mwaka itwigishije iki!? Muri iyi nyandiko turakomoza ku bintu ukwiye kuzirikana cyane kurusha ibindi muri uyu mwaka ndetse nibyo ukwiye kwitega muri 2024.

Urebye neza muri iki gihe isi iri kwirukanka ndetse iterambere rimaze kugera hose, arinako rirushaho gukara mu bice byose by’isi.

Iyi 2023 turi gusoza itwigishije ko burya mu buzima waba uri umukire cyangwa umucyene twese urupfu ari rumwe.

Uyu mwaka turi gusoza waranzwe no kubura abantu batandukanye ingeri zose ariko burya urupfu ni rumwe kuri bose.

Twamenye ko kandi ukwiye kwigira.

Mbese muri uyu mwaka wa 2023 twize ko umuntu akwiye kwigira agakora cyane ntawe abogamiyeho kuko burya ngo n’utigira ntawe uzakugira.

Kora cyane ushake ubuzima bwawe ushake amafaranga nawe, yawe, maze wigire arinako 2024 bikwiye ko ikintu cyo kwigira ukomeza kugikora cyane.

2023 itwigishije ko Kandi abanyarwanda twese dukwiye gushyigikirana kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu.

Muri uyu mwaka Kandi nibwo igihugu cyacu cyakomeje guca uduhigo twinshi ku isi, harimo kuba twarakiriye itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, no kuba twarakiriye African Giant.

Ibyo byose ni ibintu byabaye muri uyu mwaka ndetse birushaho gufasha igihugu cyacu gukomeza kumenyekana.

Ibyo ukwiye kuzirikana cyane kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2024 rero harimo kwiga intego mu buzima bwawe!?

Ese wifuza kugera kuki muri uyu mwaka mushya tugiyemo!? Ese ubona warageze kuki mu buzima bwawe muri uyu mwaka dusoje wa 2023!?

Reba ibyo byose ushaka kugeraho maze ushyireho uburyo bwiza buzagufasha kugera kuri izo ntego zawe wifuza kugeraho mu buzima bwawe.

Nawe ku Giti cyawe fata umwanya maze wibaze uti” ese 2023 insigiye iki!? Nageze kuki!? Ndifuza se kugera ku biki muri 2024!? Ibyo numara kubikora bizagufasha mu buzima bwawe.

Advertising

Previous Story

Dore ibiri gutera gatanya mu bakuze

Next Story

Ese ni ibiki bituma wandikira umukobwa akanga kugusubiza, Dore uburyo bwiza wakoresha kugira ngo agusubize

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop