Ese imyaka myiza yo gushaka umugore cyangwa umugabo ni iyihe ! Dore inama inzobere zikugira zagufasha

30/11/2023 10:15

Abakuru ndetse n’abato bose iki kibazo bakunda kucyibaza. Ese ni iyihe myaka myiza yo gushaka!? Benshi bakomeza kuvuga ko gushaka ukuze cyane nibyo byiza gusa hari abavuga ko gushaka ukiri muto aribyo byiza. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ndetse nicyo inzobere zibivugaho.

 

 

Inzobere zivuga ko nta bushakashatsi buzwi ndetse ko nta makuru ahagije ariko bavuga ko hari inama bakwiye kugira abasore ndetse n’abakobwa bakiri bato. Icyakora abantu benshi bafite byinshi babivugaho.

 

 

Hari abemeza ko gushaka uri hagati y’imyaka 22 na 25 aribyo byiza, bagendera ku kintu cyo kuvuga ko iyo umukobwa cyangwa umuhungu ashatse akiri muto byongera amahirwe yo gushakana bakiri amasugi ndetse bivugwa ko kugira ubusugi bishobora gutuma urugo rwanyu rukomera cyane ko mubana mwishimye.

 

 

Gusa ibyo ntago abantu benshi babyemera kuko bavuga ko hari nabagera muri iyo myaka batakiri amasugi. Bo bemeza ko gushaka uri hagati y’imyaka 22 na 25 Atari byiza kuko ngo akenshi kubera gushakana mukiri bato bituma Aribwo nyuma usanga bari guhana gatanya kubera ko uba warashatse ukiri muto cyane.

 

 

Abantu bose se ko bibaza ngo imyaka ya nyayo umuntu akwiye gushakiraho ni iyihe!??

 

Burya inzobere zivuga ko nta myaka izwi yavugwa ko abantu  bakwiye gukoreraho ubukwe kuko ngo byose ni urukundo, iyo mu kundana mwizerana mushobora gushakana.

 

 

Mu mwanzuro, inzobere zivuga ko hagati y’imyaka 28 na 32 ni imyaka myiza mu gushaka umugore cyangwa umugabo kuko ngo amahirwe yo guhana gatanya aba Ari macye.

 

 

 

 

Source: focusonthefamily.com

Advertising

Previous Story

Dore ubusobanura bw’izina Ange , Imico n’Imiterere y’abaryitwa

Next Story

Inkumi y’uburanga Umuhoza Laika wavuzwe mu rukundo na Harmonize yamuteye imitoma avuga ko ari umuntu mwiza

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop