Laika Umuhoza umwe mu bakobwa bameze neza mu gihugu cya Uganda yafashe umwanya maze ashimagiza ndetse atera imitoma umuhanzi Harmonize udafite umukunzi muri iyi minsi.
Ibi bikomeje kwibazwaho n’abatari bacye ndetse bibaza niba abo bombi baba bagiye kujya mu rukundo cyane ko uyu muhanzi adafite umukunzi.
Ubusanzwe uyu mukobwa ni umwe mu bahanzikazi bakorerwa umuziki wabo mu gihugu cya Uganda. Ubwo yarari imbere y’itangazamakuru, uyu mukobwa yavuze ko muri 2020 umuhanzi Harmonize yamwandikiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze bahana nimero zabo za telephone.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubwo yajyaga mu rugendo rwo gutembera atemberera muri Zanzibar mu gihugu cya Tanzania muri 2023, nibwo yaje guhura n’uyu muhanzi Harmonize ndetse yemeye ko bagiranye ibihe byiza.
Icyakora uyu mukobwa yavuze ko urwo rugendo ndetse no guhura kwabo bitari bigamije kwishimana ahubwo bahuye mu buryo bw’akazi kuko ngo bahiriye no muri studio maze batangira gukorana indirimbo cyane ko bombi Ari abahanzi.
Uyu mukobwa yongeyeho ko indirimbo bakoze zakozwe na B Boy n’umwe mu ba producer bakomeye muri Tanzania.
Nk’uko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko Harmonize Ari umukire cyane, ndetse ko atigeze azuyaza kumwishurira amafaranga yose yari yakoresheje mu rugendo rwe rwo gutembera muri Zanzibar nubwo bahuye batagiye kwishimana ariko uyu muhanzi Harmonize ngo yamwishyuriye amafaranga yose yakoresheje.
Mu magambo ye yagize ati “Harmonize ni umukire, ni umuntu mwiza agira Ubuntu cyane, ndetse ni umunyamugisha kubera imico ye, akwiye ibintu byose yifuza kugeraho mu buzima bwe, ni inshuti Magara yanjye.”
Ubusanzwe muri iyi minsi umuhanzi Harmonize nta mukunzi afite kuva yatandukana na Kajala Frida mu mwaka ushize mukwa 12. Icyakora yavuzwe mu nkundo n’abandi bakobwa nubwo muri bo nta n’umwe yigeze yemera ko bakundanye.
Mu minsi ishize nibwo hagaragaye ifoto y’uyu mukobwa Laika Umuhoza afite tattoo imeze neza nkiyo uyu muhanzi Harmonize afite ku ijosi. Ibyo nabyo byavuzwe ko bashobora kuba bafitanye umubano wihariye. Laika Umuhoza ni umuhanzikazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda ariko afite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda.
Source: biggestkaka.co.ke