Ese ari gukaraba mu gitondo cyangwa gukaraba nijoro ibyiza ku mubiri wawe ni ibihe ? Dore icyo inzobere zibivugaho

27/11/2023 15:45

Hari abantu benshi bibaza ibyiza byo gukaraba nijoro cyangwa gukaraba mu gitondo, gusa bakabura ibisubizo. Niba nawe uri umwe muri abo bantu, uyu munsi ugiye gushira amatsiko, kuko muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe kuri ibyo bintu.

 

Inzobere zivuga ko gukaraba nijoro cyangwa gukaraba mu gitondo byose ari byiza ndetse ko ari ingenzi ku mubiri wawe ndetse ko byose ari ukugirira isuku umubiri wawe, icyakora ngo biterwa nawe uko wabihisemo ushobora koga mu gitondo ubyutse cyangwa koga nijoro.

 

Mu gusubiza icyo kibazo cyo guhitamo koga nijoro cyangwa gukaraba mu gitondo, inzobere zigiye zitandukanye zifite uko zibyumva. Uwitwa Alok Vij avuga ko koga ugiye kuryama aribyo byiza cyane.

 

Impamvu nuko ngo mu gitondo iyo woze wisiga amavuta ndetse ukisiga imibavu ushobora gutuma uruhu rwawe rutusanzura uko bikwiye cyane ko hari ibindi bintu uba warusize. Naho ngo iyo woze mu ijoro bituma uruhu rwawe rumera neza cyane ko nta bindi bintu urusiga nk’amavuta, imibavu n’ibindi byinshi ushobora gusiga uruhu rwawe ku manywa.

 

Uwitwa Dr Dawn we yemeza ko umuntu akwiye gukaraba igihe cyose yumva yabize icyuya ko mu gihe umubiri wawe wabize icyuya biba bivuze ko hari gusohoka umwanda mu mubiri wawe.

 

Icyakora hari abandi bemeza ko umuntu akwiye gukaraba mu gitondo kuko ngo mu ijoro abira ibyuya kandi kubira ibyuya bikaba ari umwanda uba uva mu mubiri w’umuntu, rero ngo ni ngombwa ko mu gitondo ukwiye gukaraba.

 

Mu gusoza inzobere zose icyo zihuriraho nuko ngo umuntu ubishoboye, akwiye gukaraba mu gitondo ndetse na nijoro kuko ngo byamugirira akamaro mu buryo bwo kugira isuku.

Source: blackdoctor.org

Advertising

Previous Story

Dore amabanga 7 yagufasha kuba umukungu mu gihe gito

Next Story

Menya impamvu umugore akwiye kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop