Dore amabanga 7 yagufasha kuba umukungu mu gihe gito

27/11/2023 15:31

Kuba umutunzi, gutunga ibyamirenge ni ibintu biharanirwa, si ibintu bipfa kwizana gutyo. Rero abantu benshi ntibazi neza uburyo ushobora guharanira kuba umukire ndetse bikarangira ubigezeho.

Dore ayo mahanga agufasha gukira abantu benshi batazi;

1.Kumenyana n’abandi: Cyane ko ntawamenya icyo azaba ni ngombwa ko wiga kumenyana n’abandi. Kumenyana n’abandi Kandi si ukumenyana nabo mugendana ahubwo kwiga kwimenyekanisha ku batunze agatubutse ndetse ukamenya uko muganira nabyo bigufasha mu iterambere ryawe.

Mu rurimi rw’amahanga byitwa “Networking”Haranira iterambere ryawe bwite.Ntiwagira amafaranga Kandi utariteje imbere, ni ngombwa ko wiga ndetse ugaharanira iterambere ryawe bwite.

2.Irinde gusesagura: Mu gihe wumva ushaka kugera kure ushaka gutunga agatubutse ni ngombwa ko wiga gusesagura amafaranga yose ubonye wirinda irari no kurarikira ibyo ubonye byose byatuma usesagura.

 

3.Iga kubika: Mu rurimi rw’Amahanga byitwa Saving. Mu rugendo rwawe rwo gutera imbere ushaka amafaranga ni ngombwa ko wiga kubika macye ubonye bityo ukirinda gusesagura.

4.Shora mu mitungo: Inzobere zivuga ko imitungo; urugero ubutaka, inzu Kenshi Ari ibintu bidapfa guta agaciro cyane, mu gihe rero wiyemeje gushora ugamije kubona inyungu mu gihe kizaza, shora mu mitungo nkiyo tuvuze haruguru.

 

5.Iga guciririkanwa: Mu rurimi rw’amahanga byitwa Negotiation, umuntu ushaka kugera kure ushaka iterambere mu buzima bwe ni ngombwa ko wiga uko uciririkanwa kuko ni ibintu uhura nabyo cyane mu rugendo rwawe rwo gutera imbere.

Ndetse Hari abantu benshi bahemberwa guciririkanwa gusa, kuko baba babizi cyane ugasanga abatabizi barabitabaza ngo babafashe.

 

6.Irinde gushingira ku kintu kimwe: Aho ni ukuvuga ngo ugomba gukora ibintu birenze kimwe bikwinjiriza amafaranga nabyo bizagufasha mu rugendo rwawe rwo gushaka amafaranga.

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Menya igitera iyi mirongo iza ku maboko n’ahandi k’umubiri n’uburyo wakoresha ikabasha kuvaho burundu

Next Story

Ese ari gukaraba mu gitondo cyangwa gukaraba nijoro ibyiza ku mubiri wawe ni ibihe ? Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop