“Ese abakobwa banini twe nti turi abantu?” ! Dede akomeje kababazwa n’abatoranya abakinnyi bajya muri Filime zo mu Rwanda bafata abakobwa babyibushye nk’abadafite impano ahubwo bakabakinisha ari abagore buri gihe

07/06/2023 20:44

Murekatete Jeanette Umenyerewe Ku kazina ka DEDE muri Senema nyarwanda,yavuze ko amaranye igihe ikibazo ariko akaba yarabuze uwo akibaza.Uyu mukinnyi kazi wa Filime mu Rwanda , ubwo yararari mu kiganiro n’Ita

“Ese abakobwa banini twe nti turi abantu?” ! Dede akomeje kababazwa n’abatoranya abakinnyi bajya muri Filime zo mu Rwanda bafata abakobwa babyibushye nk’abadafite impano ahubwo bakabakinisha ari abagore buri gihe

ngazamakuru yagize ati; “Maranye iminsi ikibazo ariko nabuze uwo nakibaza, Ese abakobwa babyibushye Ntituri abantu?. Ese abakobwa banini si abantu bo?  Mbabazwa kenshi n’abategura Sinema mu Rwanda ,ikibazo nibaza,  kuki abatoranya abakinnyi mu Rwanda bafata abakobwa banini nkabadafite impano , bagirango banaguhisemo bakagukinisha nku mugore  pe.

Ntibashobora kugukinisha nk’umuntu uri mu rukundo n’umusore hoyaa ,akenshi bakugira umumama ,ibyo rero birambabaza kuko hari abo urusha  Impano usanga bari kwica Role zabo bagahatirizwa ngo kuko bananutse”.

 

 

Dede avuga ko ikiza hakarebwe impano kurusha ingano ,cyangwa uwandika filime akanandika umukobwa munini ari mu rukundo nkabandi bose.

 

Uyu mukinnyi kazi uvuga ibi ari muri Filime yitwa Urugo rwange series ,Mitsustu Comedy n’izindi.  Mu myaka 10 amaze muri Cinema nyarwanda avuga ko icyo kuba abakobwa banini bafatwa nk’abadashoboye  aricyo kintu abona nk’inenge kubategura bakanatoranya abakinnyi ba filime mu rwanda.

 

Uwanditsi: HABUMUGISHA Emmanuel Shalom

Advertising

Previous Story

Dore ingeso 10 abakobwa bari mu rukundo bagira zibangamira abasore bakundana

Next Story

Dore amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro n’uburyo wabikoresha ukivura iki kibazo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop