Friday, May 3
Shadow

Dore amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro n’uburyo wabikoresha ukivura iki kibazo

Burya aya mafunguro ntabwo akwiriye kubura kumeza y’abashakanye dore ko abagabo bose aho bava bakagera baba bayakeneye kugira ngo ubushake bwabo gutera akabariro buzanuke.

 

Umugabo utabona ibyo umubiri we wifuza hari ubwo azima burundu maze bikamuviramo kutongera kujya yifuza uwo bashakanye ndetse no mu gihe cyo gutera akabariro ubushake bukabura.Ibi kandi ninako biba ku bagore kuko nabo baba bashaka kugira ubwo bushake bityo bagasabwa kwita cyane kumafunguro tugiye kubagezaho.

 

Ubushakashatsi bwakorewe kubagabo bwagaragaje ko umugabo umwe muri 5 aba afite ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro gituruka cyane cyane kukuba atabona zimwe muri izi mbuto.

Mu by’ukuri, ibiribwa ni bimwe bishobora kuvura iki kibazo burundu kubera ko byifitemo ibinyabutabire mu mubiri bikenewe kugira ngo igitsina gifate umurego dore ko zituma n’amaraso atembera neza mu myanya myibarukiro.

 

DORE IBIRIBWA BYONGERA UBUSHAKE BWO GUTERA AKABARIRO.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiribwa byongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro.

1.Watermelon. Mu rubuto rwa Watermelon habamo ikinyabutabire cya Citrulline. Iki kinyabutabire gituma umubiri uvubura ibizwi nka aside nitirike byombi bikaba bigira uruhare mu gutuma umubiri ugira ubushake bwo gutera akabariro neza.

Ibiribwa nka Kokombure nazo zikungahaye kubibutabire bituma umuntu ashyukwa ndetse n’ubushake bukiyongera.

 

2. Epinari n’izindi mbogarwatsi. Burya imboga za Epinari zikungahaye kuri aside nitirike kandi kikaba gituma ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera ndetse n’imiyoboro itwara amaraso ikiyongera.

 

Guteka Epinari ukazikoramo agasosi Karimo igitunguru n’umunyu wa sodiyumu ugashyiramo n’agasenda uba ukoze umuti wa Vigara karemano.Muri rusange rero imbogarwatsi zituma umubiri ubona intungamubiri zimyunyungugu y’ibanze ituma ukanguka bityo ukaba ushobora gutandukana n’ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro neza cyane.

 

3.ikawa. Burya kunywa agakawa bishobora gutuma ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera.Ubushakashatsi bwakorewe kubagabo bwagaragaje ko kunywa agakawa kangana na Miligaramu 170 na 375 ku munsi bishobora kubavura iki kibazo cyo kubura ubushake.Muri make agakawa nikeza kuko gashobora gutuma baba intwari mu buriri kandi kagakemura burundu ikibazo cyo kubura ubushake.

 

4. Shokora yirabura. Muri Shokora habamo ikinyabutabire cya Flavanol gutuma amaraso atembera mu mubiri akwirakwira hirya no hino , ibi bigatuma amaraso agera mu gitsina yiyongera cyane arinabyo byongera ubushake.Kurya Shokora cyane si byiza kuko bishobora gutuma umuntu abyibuha bikaba byamuviramo ibindi bibazo.

 

5. Amafi yo mubwoko bwa Solmon. Aya Mafi abamo vitamin D kuburyo ituma habaho gutembera neza kw’amaraso.Aya mafi akungahaye kuzindi ntungamuburi zifasha umubiri gukora neza bityo no muri iki gikorwa bikagenda neza.

 

6. Ubunyobwa. Buriya ubunyobwa ni ingenzi cyane kuko kivura ibibazo byinshi bigendanye no gutera akabariro cyane cyane kubura ubushake kurya ubunyobwa byongera ubwinshi bw’intanga ngabo kandi n’uburyo zikora neza bukiyongera.Ubunyobwa bushobora gufasha abantu bafite ikibazo cyo kutabyara bitewe n’amasohoro yabo afite ikibazo.

 

7.Indimu n’amaronji. Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Oxford nk’uko Ubuzimainfo babitangaza , bwagaragaje ko kurya indimu cyangwa amaronji bifasha mukuvura iki kibazo cyo kutagira ubushake buhagije bwo gutera akabariro neza.Ibi bishingira kuntungamubiri n’imyungugu biboneka muri izi mbuto.

 

Buriya ibibazo byinshi bigendanye no kutagira ubushake bwo gutera akabariro neza hagati y’umugabo n’umugore we bishobora kuvurwa no gufata imirire iboneye , bigatera umubiri kwisaba no kwiyubaka, ibi wabikora ubwawe uzabasha no kwivura iki kibazo.