Dore ibiri gutera gatanya mu bakuze

15/12/2023 17:11

Muri iki gihe gatanya zikomeje kuba nyinshi hirya no hino ku isi, ndetse si mubakiri bato ahubwo no mu bakuze usanga bahana gatanya, uasanga abantu bamaze imyaka 20,30,babana nk’umugore n’umugabo ariko ukumva ngo bahanye gatanya.

 

Ese biri guterwa Niki!? Muri nkuru twifashishije inyandiko zizewe.

Inzobere zivuga ko usibye abakiri bato gusa burya, n’abakuze Kenshi usanga bahana gatanya ariko hakibazwa impamvu zishobora gutuma bigenda gutyo.

Umwe mu bahanga bize bakibanda ku mibanire y’umugore n’umugabo avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma abashakanye bahana gatanya cyane abakuze, avuga ko zimwe muri izo mpamvu harimo izi zikurikira arinazo benshi bahuriyeho;

1.Kuruhuka

Umugore n’umugabo bashobora kuba barabanye imyaka myinshi ariko bagera mu zabukuru bagahana gatanya, ngo Kenshi bituruka ku karuhuko cyangwa retirement zitandukanye.Umwe ashobora kuba ashaka kuruhuka Ari wenyine yumva aribyo bizamuha amahoro bityo bigatuma bahana gatanya.

2.Amafaranga

Ikindi amafaranga ashobora gutuma abashakanye bageze mu zabukuru bagahana gatanya.Aho ni hamwe usanga umwe yaramaze ubuzima bwe bwose akorera amafaranga azamufasha mu bukure bwe ariko undi akaba ayakoresha cyane atarayakoreye.

Ibyo bishobora gutuma bahana gatanya hagati yabo.Bamaze gukuza abana.Hari ubwo usanga abashakanye babana kugira ngo barere abana ariko batabanye neza.

Iyo rero abana bamaze gukura bituma baboneraho umwanya wo guhana gatanya hagati yabo.

3.Guhinduka ku muntu.

Umuntu Kandi ashobora guhana gatanya n’uwahoze ari umugabo we cg umugore we kubera guhinduka.

4.Iterambere

Ikindi iterambere rishobora gutuma muhana gatanya, kuko uko umuntu areba iterambere yumva acyeneye ibishya akumva uwo babana atamukwiye bityo bigatuma bahana gatanya.

Source: powerofpositivity.com

Advertising

Previous Story

Murumuna wa Perezida William Ruto yakoze ubukwe budasanzwe

Next Story

Ese 2023 idusigiye iki, itwigishije iki, Dore ibyo ukwiye kuzirikana cyane kurusha ibindi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop